Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ibyishimo bya buri munsi
Ibyishimo bya buri munsi

Abafilipi 4:4 "Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti"Mwishime!"

Maze iminsi nsoma igitabo cyitwa "Every day a friday" cyanditswe na Joel Osteen. Cyongeye kunkangura amaso ku buzima bwishima mu Mwami Yesu.

Nifashishije kino cyanditswe, nifuje kukubwira ibi bintu 4 ugomba kumenya ku bijyanye no kwishimira Umwami.

1. Kwishimira mu Mwami Yesu ntaho bihuriye no kuba cyangwa kutaba mu bigeragezo. N’ubwo ibigeragezo birwanya ibyishimo by’umukristo ntabwo bibikuraho. Muri Habakuki haravuga ngo "Naho umutini utatoha (...) nta kabuza ko nishimana Uwiteka". Paholo ati "Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago" (1 Korint 12:10);

2. Kwishimira Imana ntaho bihuriye n’uko umuntu yaramutse. Niba ubuzwa ibyishimo byo mu Mwami n’uko waramutse, uracyari hasi cyane mu buzima bwawe bwa gikristo. Ikibabaje turacyatunze abantu babyuka bakunze Imana cg bayivuyeho bitewe n’ibihe banyuramo.

3. Kwishimira mu Mwami Yesu bisaba umuntu kurenga ibibazo n’ibigeragezo ahura nabyo. Koko ibibazo birahungabanya ariko abamenye Imana barenga ibyo bahura nabyo.

4. Kwishimira mu Mwami Yesu ni wewe bigirira inyungu. Umunsi umwe wishimye urakurutira 1000 y’akababaro.

Nkwibutse ko kwishima cg kutishima ari amahitamo ukora. Hitamokwishima buri munsi kd ubigire intego!

Mugire ijoro ryiza mwese!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza