Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ibyishimo byacu bishingiye ku Mwami Yesu
Ibyishimo byacu bishingiye ku Mwami Yesu

Abafilipi 4:4

"Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti"Mwishime!"

Uyu munsi nifuje gukomeza iyi nyigisho mvuga gusa ikintu kimwe nabanje kumva mu gihe nigaga kuri iki cyanditswe: Twishimira mu Mwami wacu Yesu.

Abantu benshi bagerageje gusubiza ibibazo nabajije ejo, bibagiwe ijambo rikomeye rigize kiriya cyanditswe: "Mu Mwami wacu ". Niyo mpamvu bibazaga niba kutishima ari bibi, niba kwishima buri gihe bishoboka, etc.

Ariko nyuma yo gusoma no kwiga, nasanze "Umwami wacu Yesu ariwe nkingi y’ibyishimo nyabyo.

Ahatari mu Mwami haba umunezero w’akanya gato ariko mu Mwami Yesu ni mu isoko y’ibyishimo. Ukora ubukwe ukishima iby’igihe, wabona akazi kakagushimisha by’igihe, wabyara umwana ukanyurwa mu gihe runaka, wagura inzu, umwenda, imodoka, wabona promotion mu kazi,etc. Bikaguha ibyishimo by’igihe.

Siko bimeze mu Mwami! Njye kuva ngeze mu Mwami ndahamya ko arushaho kunshimisha, ambereye ibyishimo,...nawe se? Niba atagushimisha buri munsi, ibaze koko niba uri mu Mwami. Niba urimo hamamo!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

naila kuwa 12-04-2016 saa 01:21
 

amen

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza