Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ibyiza biri imbere
Ibyiza biri imbere

Gutegeka kwa kabiri 32:13-14 "Yarabuzamuye ibutambagiza mu mpinga z’imisozi yo mu isi, Burya umwero wo mu mirima, Abuha kunyunyuza ubuki bwo mu rutare, N’amavuta ya elayo yo mu gitare kirushaho gukomera, N’amata y’inka n’amatamatama. Abuha ibinure by’abana b’intama, N’amapfizi y’intama y’i Bashani n’ihene, N’ingano zihunze zirushaho kuba nziza, Nk’uko urugimbu rwo ku mpyiko rumeze, Wanyoye vino yenzwe mu maraso y’inzabibu".

Nakomeje gusoma inkuru igaragara muri kiriya gice cya 32.

Ubundi kiriya gice kiri mu bice byitirirwa Indirimbo za Mose.

Mose yabanje kuririmba indirimbo ya mbere bamaze kwambuka inyanja itukura (Reba Kuva 15).

Iki gice cya 33 n’indirimbo ye ya kabiri yanditse amaze imyaka 40 mu butayu. Yayanditse ari mu minsi ye ya nyuma arimo asezera.

Nk’uko bigaragara mu mirongo ibanza twavuzeho ndetse n’ikurikira, Mose yibutsaga abanyisiraheli imirimo ikomeye Imana yabakoreye. Yabikoze agamije ku barema umutima kubera igihe kirekire bari bamaze mu butayu ndetse n’ibyo bari barabuneyemo.

Hari amasomo nigiye muri iki cyanditswe:

1) Urugamba rukomeye rwa none rujya runeshwa no kwibuka imirimo ikomeye Imana yadukoreye mu gihe cyashyize. Dawidi yahangaye na Goliathi ahereye ku kwibuka intambara zinyuranye Imana yari yaramushoboje gutsinda! Hano yabibutsaga Imana yo mu butayu!

2) Iyo Imana ikunyujije mu butayu, iba izi ko hari icyo uhigira kd ihaguhera ibyo ukeneye (iby’ingenzi).

3) Ubutayu burimo Imana bwuzuyemo ibyiza by’uburyo bwose. Aha natunguwe no gusoma urutonde rw’ibiryo Imana yahereye Abisiraheli mu butayu. Birimo umwero w’imbuto, ubuki, amavuta ya elayo, amata y’inka, fromage, inyama z’uburyo bwinshi, imitobe, etc. Ibi Byanyibukije indirimbo ivuga ngo "Mu kuboko kwayo hari ibinezeza byinshi,..." cg indi ivuga ngo "Amfitiye byose mu kiganza cyiwe...: Ese urabyibuka ko ibyo ukennye Uwiteka abifite? Hasigaye gusa igihe...

4) Umwero n’umukamo ntabwo biba ahantu, ahubwo biba mu gihe no ku muntu. Iyo Imana yategetse umugisha kuza ku muntu ntibibuzwa n’aho umuntu ari. Abakeka ko gukira kwabo biterwa naho bari baribeshya! Imana yabishatse ntaho itabikorera. Niyo inagena n’igihe bikorwamo. Ntawatuma ukirenza Imana yakigennye! Kandi ntawagusohoreza isezerano Imana itabirimo!

Wewe wihebye, wewe uri mu bigeragezo none, humura iyakoze bya bindi, iracyakora n’ibindi. Ibyiza biri imbere!

Mugireumunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza