Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Icyatumye Imana irema umuntu
Icyatumye Imana irema umuntu

Itangiriro 1:26- Imana iravuga iti "Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose."

Muri iri joro nibajije cyane ku mpamvu yatumye Imana irema umuntu numva nizemo ibintu 3 bikomeye:

1. Kugaragaza ishusho y’Imana ku isi. Nongeye kwibuka ko mu byaremwe byose umuntu ariwe gusa wahawe inshusho y’Imana. Kubera ko umuntu asa n’Imana, nashimishijwe no kwibutswa ko ishusho y’Imana igaragarira mu muntu, muri njye na we. Koko turi abantu ariko "mu Shusho y’Imana". Ufite amatsiko y’Imana urebe umuntu. Na none kandi nize ko mu maso h’Imana buri kiremwa-muntu gifite ishusho nziza, gifite agaciro. Uwakubwiye ko uri mubi, yabikoreye ubujiji! Niba nawe ubyikekaho, ukeneye ihishyurirwa.

2. Gutwara ibiri mu Isi. Nibukijwe ko buri kiremwa-muntu cyahawe "gutwara" (dominion- "to rule"/ Gutegeka. Ubu twese turi abayobozi.

3. Kwororoka. Imana yemereye umuntu gukomeza igikorwa cyo kurema, gutanga ubuzima. Ubu bwenge abaganga bo mu gihe cyacyu bafite bwo kubyaza abo byananiranye buri mu mugambi w’Imana.

Siga aho kwisuzugura, siga aho kwijora: Ufite ishusho nyayo, ufite agaciro kose, ufite ububasha n’ubutware ndetse wemerewe gukomeza umurimo wo kurema binyuze mu kororoka.

Mugire ijoro ryiza!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza