Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Icyo Imana Igushakaho
Icyo Imana Igushakaho

Tito 1:5 - Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’Itorero mu midugudu yose nk’uko nagutegetse.

Pawulo yandikira Tito yamwibutsaga ko yasigaye I Kerete kubera inshigano Imana yari imufiteho. Tito yarafite inshigano ikomeye yo gutunganya ibidatunganye. Ubundi I Kerete bari barumvise ubutumwa ariko batarigeze babona umuntu ubaha inyigisho zimbitse, ntabwo bagiriwe amahirwe yo kurerwa, gutozwa no guhabwa inyigisho nzima zibakuza. Bagereranywa n’abantu b’iki gihe. Benshi barabwirijwe ariko bake nibo bigishijwe. Tito rero yagombaga kubigisha agahitamo abandi bakozi bakenewe, akabatoza, akabaremamo umuhamagaro, akabatoza ubuyobozi, akabaha n’inshigano.

Uno munsi iki cyanditswe ni wewe kireba. Wibaze icyatumye Imana ikurinda uyu mwaka wose ndetse n’imyaka yose yatambutse ikaba iguhaye n’amahirwe yo kwinjira mu mwaka mushya wa 2016. Ntacyo urusha abandi.

Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda, kubabarira no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.

Wewe usoma ubu butumwa, menya y’uko icyo Imana yagusigarije ari ukugira ngo ugorore inzira z’Uwiteka, ukora ibyo gukiranuka kandi wirinde ibyaha.

Iki ni cyo Imana ishaka ku bantu bayo muri uyu mwaka tugiye gutangira wa 2016 no mu yindi myaka izakurikiraho.

Umunsi mwiza kuri mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza