Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » ICYO NAMENYE KIRAMPAGIJE
ICYO NAMENYE KIRAMPAGIJE

Yesaya 43:2 - Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata.

Mu buzima tubamo tugira amatsiko yo kumenya ibintu byinshi bitari ngombwa. Yewe akenshi n’ibyo twifuza kumenya nta nubwo bishoboka ko twabimenya byose nk’uko tubyifuza. Kumenya ngo ejo nzaba meze nte? Kumenya amahirwe n’ibyago biri imbere ni kimwe mu bibazo bihangayikishije abatuye Isi. Ibi nibyo biviramo benshi gushaka abapfumu, kwiruka inyuma y’abaroyi, abahanuzi n’abavugwaho iyerekwa. Nk’umushumba, ni kenshi mpura n’abantu bafite icyo kibazo. Bifuza kumenya uko ejo habo hameze.

Nk’uko njye mbizi, iteka ejo hahishe ibibi n’ibyiza kuri buri wese. Hahishe ibyago n’imigisha y’uburyo bwinshi.

None se kumenya umubare n’ido n’ido (details) y’ibyago bikuri imbere bikumariye iki none? Wewe ushaka kubimenya menya neza ko ntacyo bikumariye nta nubwo bishoboka. Abakwizeza ko bakubwira ibyawe...uretse n’ibyawe ntabwo bazi n’ibyabo...namenye ko Imana n’ubwo ivuga itavugavuga! N’ubwo Imana yavuganaga na Yozefu, ntabwo yamuhishyuriye ko azangwa na bene se, ko azatabwa mu cyobo, ko azagurwa, ko azabeshyerwa akagambanirwa na nyirabuja, ko azafungwa!

Igikomeye yari akeneye kumenya cyari ijambo rivuga ko "Imana izabana nawe". N’ubwo atamenye amakuru y’ibyago byose byari imbere ye, yamenye ikintu gikomeye, icy’ingenzi ko no mu cyobo, no mu miraba, no muri Gereza...Imana izakomeza kumuba hafi. Bibiliya ivuga uburyo Imana yakomeje kubana nawe aho hose no muri byose.

Ayo niyo makuru akomeye Daniel yamenye yatumye atabona ubukana bw’umuriro wari ushyizwe imbere ye, ntiyabona amenyo y’intare zasamye...abona Imana imugose! Ayo niyo makuru yarakeneye kumenya! IMANA ibana natwe mu muriro!

Ni naryo jambo rikomeye Imana yabwiye Mose ngo "Nzabana nawe". Ibi byatumye atareba imiraba, n’ubukana bw’inyanja itukura..akabona Imana ibahora hafi. Imana inyurana natwe mu miraba, mu mazi ya buri munsi ashaka kuturengera.

Ndetse na Yoshua niryo jambo yahawe ngo nk’uko nabanaga na Mose niko nzabana nawe..byatumye atabara umubare w’intambara zimuri imbere, umubare w’ibikuta ubuzima bwamusabaga kurira (za Yerikos)...abona Imana. Ayo niyo makuru ya nyuma Yesu yavuganye n’abigishwa abasezera muri Matayo 28:18-20 ngo "Dore ndi kumwe namwe kugeza ku mperuka y’Isi". Ayo niyo makuru ukeneye kumenya. Araruta ayo wifuza utazi kandi utanakeneye. Njye ibyo birampagije!

Umuhanzi Mbonyi Israel ati "Nyuzwe nawe.." kuko ngufite ndamahoro" ndeba hirya ndeba hino, urukundo rurangose" Mugire umunsi mwiza mwese!

Niba iri jambo rigufashije, urisangize abandi.

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church, Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza