Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Icyo ugomba kumenya ku Mwuka wera (Igice cya (...)
Icyo ugomba kumenya ku Mwuka wera (Igice cya 2)

Uyu munsi ndakomeza igice cya 2 ku nyigisho natangiye ivuga ku Mwuka wera mu buzima bwawe. Ndakomeza nibaza kandi nsubiza ikibazo kigira giti" Umwuka Wera ni iki, ni muntu ki", Afite iyihe kamero (nature)?

Nsubiza iki kibazo, reka mvuge ko Mwuka Wera ari umwe mu Butatu bugize Imana. Afite imiterere (nature) y’ubumuntu. Ameze kimwe n’Imana Data cyangwa Imana-Mwana.

Afite ibintu byose biranga umuntu. Reka mvuge gusa 2.

1. Aravuga. Abantu benshi bafashe Umwuka Wera nk’igice cy’intekerezo zabo. Umuntu aratekereza, akibwira yarangiza akavuga ngo Umwuka Wera yambwiye. Ibi sibyo. Ikindi kandi, umuntu amenya amakuru runaka, yajya kuyavuga akifatira abantu ababwira ko Umwuka wera yabimuhishuriye. Nigeze mbana n’umugore mu Itorero wamenya ga amakuru avugwa mu bantu cyangwa ku bantu yahabwa umwanya wo kuvuga akayavugaho avuga ngo "Umwuka wera yambwiye!". Twasohoka ukumva abantu bigamba bati " biriya twabivugaga abyumva"!

N’ubwo bamuvugira ibyo atavuze rimwe na rumwe, ni ngombwa kumenya ko Umwuka Wera avuga. Mu rwandiko rwa 1 Paholo yandikiye Timoteyo (4:1-2) dusanga havuga ngo "Umwuka Wera avuga yeruye ngo(...)". Ibi bitwereka ko tudakwiriye gutekereza ngo niturangiza tubitwerere Umwuka Wera kuko avuga "yeruye", avuga mu buryo butomoye, busobanutse, bwumvikana, budashidikanywaho!

Ndabahamiriza ko bimbaho kenshi kumva ijwi ry’Umwuka Wera. Ampa amakuru, akampa amabwiriza, akampugura, akanyibutsa, akancaha...Mbana nawe nk’uko mbana n’umuntu. Hari igihe avuga kenshi nkamwumva, hari n’igihe amara igihe atavuga bikantera kumwibazaho, kwibaza ku mubano wacu.

Uretse kumva ijwi, Umwuka Wera avugana nanjye nk’umuntu wibutsa undi ibyo atazi. Ibyo bigenda gute? Mu kuri kose mba ntarigeze menya amakuru runaka ariko nkumva anjemo nk’uyibukijwe. Mpita numva ko Umwuka Wera anganirije. Urugero: hari igihe mpura n’umuntu ntazi, nkumva nsa n’uwibutse amakuru ye nk’aho nigeze kuyumva kd nzi neza ko tutaravugana kandi ntawamumbwiyeho ikintu. Ibi bishobora kuba birimo n’impano abantu bose badafite.

2. Agira amarangamutima nk’uko abantu bayagira. Ijambo ry’Imana ritwereka ko, kimwe n’umuntu, Umwuka Wera ashobora kubabara (Efeso 4:30 ati "ntimuteze agahinda"). Ese ujya wibuka ko mu mibereho yawe ya buri munsi, imyitwarire yawe yagutanya n’Umwuka Wera. Nyamara tubana n’Umwuka Wera nk’uko tubana n’abantu, hari ibyo dukora akatwegera, hari n’ibyo twiyandarikamo, akatuvaho. Mfite ingero ninshi z’abantu bakoreshwaga n’Imana batakibana nayo kubera ko Umwuka Wera yabavuye iruhande!

Si ukubabara, gusa, Umwuka agira ibyifuzo kandi agira n’ifuhe (Yakobo 4:5 "Arararikira akagira n’ishyari"). Afite ibyo adushakaho (atwifuzaho) ndetse agafuhira abantu abamo.

Mu gihe nsoza, inyigisho ya none (ARIKO EJO TUZAYIKOMEZA), ndagusaba kwibaza niba ujya wumva ijwi ry’Umwuka Wera, ndagusaba kwibaza niba ujya ugera aho wumva ko wamubabaje nka kurya umenya ko umubano wawe n’inshuti yawe umeze nabi, ndagusaba kwibaza niba hari igihe ureka gukora ikintu runaka kubera kumenya ko byamubabaza. Niba ibyo bitakubaho, ubuzima bwawe ntibubamo Umwuka. Uno munsi ufate icyemezo cyo guhura n’Umwuka Wera!

Umunsi mwiza.

Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

SANDRINE kuwa 23-02-2016 saa 23:16
 

igitondo cyiza,
Imana iguhe umugisha kubwo kudusobanurira umwuka wera icyaricyo.
abantu benshi bajya bawibazaho abandi bagahakana ngo ntubaho ariko
uwusobanuye neza rwose nange ndanyuzwe,
Imana iguhe umugisha.murakoze.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza