Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » ICYO USABWA KUGIRA NGO NAWE UGABANE UMUGISHA
ICYO USABWA KUGIRA NGO NAWE UGABANE UMUGISHA

Hagayi 2:19.. (...) uhereye uyu munsi nzabaha umugisha. Umwana w’imyaka 6 wategurirwaga Isabukuru baramubajije ngo n’iki wumva ukeneye arasubiza ngo ntimumbaze icyo nkeneye ahubwo mumbaze icyo nifuza.

Iyi mvugo irasa nk’aho itumvikana ariko mu by’ukuri icyo twifuza kiratuta icyo dukeneye. Dukenera byinshi ariko muri byo habamo iby’ingenzi twifuza. Nasanze kimwe mu bintu buri wese akeneye kandi yifuza ari umugisha w’Imana. Ariko nahishyuriwe ko uwo mugisha twese dukeneye ugira ibisabwa (requirements cg conditions) benshi bibananira kuzuza. Niyo mpamvu Imana igira abo iha umugisha abandi ntibawubone.

Bimwe mu bisabwa kugirango Imana ihe umuntu umugisha ni ibikurikira:

1) Imana iha umuntu umugisha iyo ashyize Imana ku mwanya wa mbere (Hagayi 2:15-18; Matayo 6:31-33);

2 ) Imana iha umuntu umugisha iyo ayumvira (Abalewi 26:3-12; Gutegeka Kwa Kabiri 28:1-14; Nehemia 6:2-3);

3) Imana iha umuntu umugisha iyo ayikorera, iyo awuyigarurira (Malaki3:9). Gerageza gushyira mu bikorwa aya mahame ko ari 3, uzambwira uko bizakugendera!

Uno munsi ndakwaturaho umugisha kandi kwizera kwanjye kumbwira ko uzawuhabwa!

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza