Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Icyo ushinzwe mu itorero
Icyo ushinzwe mu itorero

Abaroma 12:4-6 - Nk’uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we. Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk’uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana.

Abantu benshi baje mu Itorero ariko ntibasobanikiwe icyo bashinzwe kurikoramo. Biragoye kumva neza inshigano umuntu afite mu Itorero atarumva neza icyo Itorero risobanura. Abakurikiye inyigisho 4 twatambukije muri iki cyumweru barumva neza icyo Itorero risobanura. Paholo yatanze urugero rwiza asobanura Itorero ubwo yarigereranyaga n’umubiri.

Nk’uko buri wese abizi, umubiri ugira ingingo nyinshi. Ingingo zose ziratandukanye ndetse n’izisa (ex. amaso yombi, amaguru cg amaboko) nta rugingo rukuraho akamaro k’urundi. Nta na rimwe ufite amaso abiri yavuga ko rimwe rimuhagije!

Hari ibintu byinshi biranga ingingo z’umubiri:

- Buri rugingo rurakenewe;

- Buri rugingo rugira inshigano rwihariye;

- Buri rugingo rwuzuzanya n’izindi;

- Umubiri ukora neza mu gihe ingingo zose zawo zikora neza...

Umuntu ageraranije Itorero n’Ikipe y’umupira w’amaguru nabwo yakumva uruhare buri Mukristo afite mu Itorero. Dore bimwe mubyo natekereje twigira ku ikipe y’umupira:

- Nta mukinyi utagira inshingano yihariye. Habe n’abasimbura bagira inshigano yo gusimbura. Irakomeye. Ikipe itagira abasimbura ntiba iriho.

- Nta numero ikomeye kurusha izindi. Rutahizamu ntakenewe kurusha umuzamu, myugariro cyangwa umusimbura. Buri wese agira aho akinira, n’igihe akinira.

- Nta mukinyi uba "Kamara" (all in one/ all we need). Ikipe ya Messi ntibaho!

- Gukomera kw’ikipe kuva ku gukomera kwa buri mukinyi.

Tugarutse ku BAKRISTO mu Itorero, buri wese arakenewe, afite umwihariko, inshigano yihariye, twese tugira imbaraga iyo buri wese akora ibyo ashinzwe kandi mu bumwe kandi twese tugengwa n’Imana mu byo dukora. Niyo Twagiranye amasezerano muri iriya Kipe. Ongera wibaze ku ruhare rwawe mu Itorero ryawe! Urimo gukoramo iki? Umaze ukwezi utarimo n’iki cyapfa? Niba umara ukwezi udaterana, abantu ntibabone ko hari ikibazo, ahari ntacyo uhakora nyamara kandi ufite icyo uhashinzwe!

Ufite icyo udakora ushinzwe. Icyo uzakibazwa. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza