Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Igicuku cyo muri gereza
Igicuku cyo muri gereza

Ibyakozwe n’Intumwa 16 : 25 "Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva".

Aya ni amakuru y’igitaramo cyo mu nzu y’imbohe.

Hari ibintu nka 4 biranga ubuzima bubi barimo:

1. Akababaro baterwa n’inkoni bari bakubiswe;

2. Akababaro baterwa no gufungwa bazira akarengane (kuzira ijambo ry’Imana);

3. Ubuzima bubi bwo muri Gereza bari barimo;

4. Igicuku cyo mu nzu y’imbohe.

Ibi byose babirenzeho:
- Barasenga;
- Bahabonera indirimbo zishima Imana;
- Bavuga ubutumwa bwiza ku babumva bose!

Nasanze ntaho umukristo atajyana Imana kandi ntaho agera itari. No mu gicuku cyo muri Gereza ihamana n’abayo.

Uri mu gicuku kimeze gute? Igicuku cyawe kikugoye cyaba ari ubukene, ubuzima urimo bukurambiye, bukugoye, uburwayi urimo, ubushomeri umaze iminsi, urushako rubi, icuraburindi ritagira izina, etc.

Urimo gukora iki muri icyo gicuku? Ushobora guhitamo kukiririramo cyangwa kugishimiramo. Wibuke ko icyo ukorera muri icyo gicuku gitanga ubutumwa ku bakumva. Nanone kandi ushobora kuba muri icyo gicuku wenyine cyangwa ukakibanamo n’Imana.

Namenye ko igicuku kibi uko cyaba gisa kose, uko waba ucita kose, kigira irindi zina: Ni Igicuku cy’amashimwe!

Kubera iyo mpamvu, itoze gushima Imana mu bihe byose unyuramo kandi wige kwiringira Imana mu byo ukeneye byose. Ni ryo banga ry’ubukristo.

Mugire igitondo cyiza!

Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza