Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Igihe cyawe kirasohoye
Igihe cyawe kirasohoye

Zaburi 102:14 - Uzahaguruka ubabarire i Siyoni, Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye, Ni koko igihe cyategetswe kirasohoye.

Ibintu byose Imana ikora ibikora ku gihe ndetse n’abantu bose Imana ikoresha ibakoresha ku gihe. Kumva Imana n’ukumenya imbaraga z’igihe cyayo. Nasanze umuntu adakomera ubwe ahubwo hakomera igihe cye. Iyo igihe cyo gukomera kigeze nta muntu udakomera. Mu yandi magambo, nasanze imbaraga z’umuntu ziba mu gihe cye.

Nsoma kiriya cyanditswe nize cyane ku "gihe cyagenwe cy’umugisha w’umuntu". Muri Bibiliya y’icyongereza hakoreshejwe ijambo rivuga ngo "the time to favor her" risobanura ngo igihe cyo kumuhira".

Hari amasomo menshi nize ku gihe cy’umuntu:

1 ) Iyo igihe kigiye gusohora haba ibimenyetso. Umugore uri hafi yo kubyara agira ibise...ikirere gihatse imvura kirangwamo ibicu, urugo rwitegura ubukwe rugira uko rusa. Haba hari ibimenyetso ubona? Igihe kirihafi.

2). Iyo igihe cy’umuntu kigiye gusohora aribukwa. Uwari usanzwe yibagiranye aribukwa...agaciro ke kakamenyekana. Igihe cya Yesu kijya gusohora Nyina yibutse kumubwira ko ibirori barimo byacikanwe...igihe cya Yosefu kigeze uwari waramwibagiwe yaramwibutse. Niba hari ibimenyetso urimo kubona byo kwibukwa, igihe cyawe cyageze.

3. Iyo igihe cyawe kigiye gusohora, Imana iteza abakomeye ikibazo kugirango ibyawe bikemukiremo. Ibi nibyo byabaye kuri Farao mbere y’uko igihe cya Yosefu gisohora. Moridekayi wari waribagiranye yabujije umwami ibitosi batavuganye! Niba hari uwatangiye kubura ibitotsi ku bwawe, mu kazi kawe, buriya byabaye!

4. Iyo igihe cy’umuntu kigiye gusohora Imana isubira mu Isezerano yavuze. Imana yasubiye kenshi mu isezerano rya Aburahamu. Niba Imana irimo gusubira mu isezerano ryawe, biri hafi!

5. Iyo igihe cy’umuntu kigiye gusohora, Imana iguhuza n’umuntu. Igihe cy’abanyisiraheli kirimo gusohora yabahuje na Mose. Igihe cya Baritimayo yamuhuje na Yesu; igihe cya Namani yamuhuje na Elisa. Abantu benshi bazira kutamenya uwo Imana ibahuje nawe! Elisa yamenye agaciro ka Eliya...bimuviramo gusohora kw’igihe cye.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza