Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Igihe cyo gukorera Imana
Igihe cyo gukorera Imana

Yohana 9:4 - Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora.

Nkora meditation (nsenga kandi ntekereza kuri iri jambo) rivuga umurimo wa Yesu, nibutse imirimo y’uburyo butatu ya Yesu:

- UMURIMO YESU YAKOZE KU BWAWE (harimo kugukunda no kugucungura Abaroma 5:8; Yesaya 53:5-6);

- UMURIMO YESU YAKOZE MURI WEWE (Aba muri wewe, yaguhaye Umwuka mubana, aguha kwera imbuto...ziriya nkeya wera!);

- UMURIMO YESU AGUKORESHA.

Ndavuga cyane ku murimo Kristo agukoresha.

Muri kiriya cyanditswe, nize ko igikomeye atari ugukora gusa ahubwo ari ukumenya igihe bagomba gukorera kuko buri gikorwa kigira igihe cyacyo.

Nifashishije uriya murongo wa Bibiliya hari ibintu bitatu bikomeye nize ku bijyanye n’umurimo Yesu agusaba gukora.

1. Imana yateganyirije buri wese umurimo azayikorera! Ahari ibyo ukora sibyo waremewe gukora cyangwa niba biri mu byo waremewe sibyo byonyine. Hari umurimo w’Imana ugomba gukora! Bitekerezeho.

2. Imana yaguhaye igihe kibaze cyo kuwukora. Ufite amanywa yawe! Wigire nabi ubizi! Ahari ubu nicyo gihe cyawe cyo gukora. Wicare ubizi.

3. Iminsi yacu yo gukorera Imana irabaze. Ubyange ubyemere, menya y’uko amahirwe yawe yo gukora agira igihe. Ijoro riraje. Ntacyo wakora ngo ubuze ijoro kuza! Muri gahunda zawe ubizirikane.

Fata uyu mwanya wibaze ku murimo Imana yaguteguriye, wibaze n’uburyo uwukora mu gihe ugifite amahirwe yo gukora! Ahari waba urangaye igihe abandi bahugiye mu mirimo. Gangahuka iki n’igihe cyawe cyo gukora!

Niba usanga iri jambo riziye igihe, risangize abandi. Uraba ubakanguye kuko iki nicyo gihe cy’ububyutse aho buri wese asabwa gukora icyo icyo ashinzwe!

Dr Fidèle MASENGO

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza