Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Igihembwe cy’ihinga
Igihembwe cy’ihinga

Yohana 9:4 - Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora.

Nkora meditation (nsenga kd ntekereza kuri iri jambo) rivuga umurimo wa Yesu, nibutse imirimo y’uburyo butatu ya Yesu:
- UMURIMO YESU YAKOZE KU BWAWE (harimo kugukunda no kugucungura Abaroma 5:8; Yesaya 53:5-6);

- UMURIMO YESU YAKOZE MURI WOWE (Aba muri wowe, yaguhaye Umwuka mubana, aguha kwera imbuto...ziriya nkeya wera!);

- UMURIMO YESU AGUKORESHA.

Ndavuga cyane ku Murimo Kristo agukoresha nifashishije imvugo y’abantu bakora umwuga wo guhinga.

Mu myaka mike ishyize nibwo nasobanukiwe neza ijambo rikoreshwa cyane mu by’ubuhinzi ryitwa "Igihembwe cy’ihinga". Nibwo nibutse ko buri muhinzi wa nyawe ahora ari maso yitegereza ikirere n’ibihe arimo kugira ngo adahusha igihe cye cyo guhinga.

Nize ko Igikomeye atari uguhinga ahubwo ari ukumenya igihe bahingira kuko buri gihingwa kigira igihe cyacyo.

Uno munsi nibajije iki kibazo: Niba abakora mu buhinzi bazi neza igihe cyo gukora bakanakibyaza umusaruro, ni gute abakorera Imana bo batamenya igihe cyabo cyo gukora ngo bagikoreshe?

Nifashishije uriya murongo wa Bibiliya n’urugero rw’umurimo w’abahinzi, hari ibintu bitatu bikomeye nize ku bijyanye n’umurimo Yesu agusaba gukora.

1. Imana yateganyirije buri wese umurimo azayikorera! Ahari ibyo ukora sibyo waremewe gukora cyangwa niba biri mu byo waremewe sibyo byonyine. Hari umurimo w’Imana ugomba gukora! Bitekerezeho.

2. Imana yaguhaye igihe kibaze cyo kuwukora. Ufite amanywa yawe! Wigire nabi ubizi! Ahari ubu nicyo gihembwe cyawe cy’ihinga. Wicare ubizi.

3. Iminsi yacu yo gukorera Imana irabaze. Ubyange ubyemere, menya y’uko amahirwe yawe yo gukora agira igihe. Ijoro riraje. Ntacyo wakora ngo ubuze ijoro kuza! Ntacyo umuhinzi yakora ngo ahagarike Icyi (Dry season ). Ubizirikane.

Fata uyu mwanya wibaze ku murimo Imana yaguteguriye, wibaze n’uburyo uwukora mu gihe ugifite amahirwe yo gukora! Ahari waba urarangaye igihe abandi bahugiye mu mirimo. Gangahuka iki n’igihe cyawe cyo gukora!

Niba usanga iri jambo riziye igihe, risangize abandi. Uraba ubakanguye kuko iki nicyo gihe cy’ububyutse aho buri wese asabwa gukora icyo asabwa!

Rev. Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church, Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza