Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Igikombe kitangirika
Igikombe kitangirika

Abakorinto 9:24-27- Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe.

Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika.

Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha.

Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.

Mu gihe mu gihugu haraye harangiye amarushanwa y’Igikombe cya CHAN, nifuje kwibutsa abasiganirwa iritangirika intambwe zikurikira:

1) Kumenya ko uri mu isiganwa no gukora nk’uririmo...

2) Kumenya ko isiganwa ari urugendo rudakorwa umunsi umwe. Kuba warakijijwe ntibihagije. Imbere yawe hari urugendo!

3) Kwitoza discipline iranga abasiganwa ( discipline ku ntekerezo, ku magambo, ku mubiri );

4) Kwiha intego nyayo (Ubugingo buhoraho);

5) Kudacika intege. Ibica ntege ni byinshi ariko ikamba riragutegereje!

Mukomeze urugendo.

Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza