Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Igipimo cya 1 cy’ubuzima bw’itorero: Inyigisho (...)
Igipimo cya 1 cy’ubuzima bw’itorero: Inyigisho ribona

2 Timoteyo 3:16-17 - Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

Inyigisho nzima ni kimwe mu biranga Itorero n’abakristo bafite ubuzima. Niba mu Itorero ubamo hataba inyigisho zihamye, ndaguhamairiza ko bizakugora kuhakomerera mu mwuka. Nzi ahantu henshi mu matorero batunzwe n’indirimbo, imbyino zitandukanye, bahora babwirwa ubuhanuzi ariko ushaka ijambo ukaribura.

Na none kandi kimwe mu bintu biranga abakristo bo muri iki gihe n’ukutiga ijambo. N’ubona uzinukwa inyigisho ahubwo ugafashwa n’ibitari ijambo ujye wibaza uko uhagaze mu gakiza. Abantu benshi basoma inzenya uko ziresha kose, bagasoma udukoryo, n’udutekerezo ariko hagera ko bumva ijambo bikabarya mu maso no mu matwi.

Mu gitabo cy ’Abaheburayo hari inyigisho buri wese agomba kwireberamo igira iti: Abaheburayo 2:1-3 - Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo.

Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye, twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise.

Nshuti yanjye, wabishaka utabishaka, igipimo cy’ubuzima ufite mu mwuka ukirebera ku nyigisho ubona n’uburyo uzishyira mu bikorwa. Kuva none, ubyitondere birakomeye. Niba aho uri nta nyigisho, fata umwanya wibaze niba ariho wagombaga kuba!

Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza