Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » IGITANGAZA IMANA YAGUKOREYE KIRARUTA ICYO WIRUKA (...)
IGITANGAZA IMANA YAGUKOREYE KIRARUTA ICYO WIRUKA INYUMA

Maze iminsi nkurikirana ibibera mu Matorero menshi hirya no hino, ibitangazwa mu binyamakuru ndetse n’ubuzima bwa buri munsi bw’abakristo. Nyuma yo kwitegereza no kugenzura nasanze abantu benshi ari abakurikiye ibitangaza, abakurikiye "imigati".

Kubera kumenya ibyo abantu bashaka, bamwe mu bakozi b’Imana bageze aho bamamaza impano umuntu yibaza niba banazifite koko. Hano mu Rwanda kimwe n’ahandi, ntibigitangaza kumva imvugo ngo "umukozi ukora ibitangaza hano". Amagambo agira ati" Ngwino wakire igitangaza cyawe".."ntucikwe n’umugisha wo gutahana igitangaza".

Mperutse kuganira n’umuktisto arambwira ngo Pastor ndambiwe kumva abavugabutumwa ba "Pokeya". Iri ni ijambo ry’igiswahili risobanura ngo "Akira", "take it" mu cyongereza, cyangwa "Recois" mu gifaransa. Atariko ikibabaje n’uko aribo benshi. Bageze no kuri za what’s up group, internet, bafunguye amatorero mu midugugudu dutuyemo,...Nta gihugu batarimo!

Amaze kumbwira ayo magambo numvise mbabaye. Ntekereza ku mpamvu ibitangaza by’Imana byahindutse ikibazo aho kuba igisubizo. Cyane cyane ko Yesu yavuze ngo ibitangaza bizagenda n’abizera.

Nasanze izi mpamvu ari zimwe mu zateye ikibazo:

1) Abakora ibitangaza muri iki gihe si benshi. Abenshi bavuga ibitariho.

2) Bake bakoreshwa n’Imana mu mpano y’ibitangaza, ntibazwi kuko batiyamamaza. Ubuzima babayeho ntibubemerera kubigendera no kubyigamba mu ruhame!

3) Hari aho impano y’ibitangaza yigeze kuba ariko idaheruka nyamara yakomeza kwamamazwa kubw’inyungu zo kugumana abakiriya!

4) Hari abo impano y’ibitangaza yaviriyemo gupfa mu mwuka basigarana impano itagira imbuto, ubwibone, no kwigira ibitangaza!

5) Gukoresha nabi impano kwateye inkomeri ninshi aho kuvura abakomeretse! Urugero: Abantu bamazweho imitungo mu izina ryo kugura ibitangaza bifuza!

Nyamara aho kwiruka inyuma y’ibitangaza ni ngombwa kumenya ko igitangaza ufite, icyo ugendana kiruta icyo wiruka inyuma.

Reka nkwibutse bimwe:

- wari umupfu uzize ibyaha none wagizwe muzima muri Yesu (warazutse),
- wari umwanzi w’Imana uhinduka umukunzi n’umwana mu rugo,
- utuwemo n’Umwuka w’Imana,
- wahawe ubugingo buhoraho utabukoreye.... Mbega ibitangaza!

Mbese wari ukibyibuka? Sigaho kwiruka inyuma y’abakwizeza ibitangaza ubwabo badaca iryera! Kuba ubwabo batabifite nabo ntibiyanze. Iyo migisha bakwizeza niwitegereza urasanga nabo bayishaka barayibuze!

Komeza icyo wahawe kuko biruta kure ibyo urarikira!

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza