Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Igitondo cy’i Penuweli
Igitondo cy’i Penuweli

Itangiriro 32:31 - Yakobo yita aho hantu Penuweli ati"Ndebesheje Imana amaso, sinapfa."

Muri iki gitondo nshimishijwe n’ukuntu Yakobo yahuye n’Imana ageze Penuweli.

Ijambo "Penuweli" risobanura "guhura n’Imana imbona nkubone".

Penuweli ni ahantu Imana yahisemo kwigaragariza Yakobo nyuma y’igihe kinini yaramaze ari mu bibazo, arwana intambara zimukomereye. Hari ibintu 4 byashimishije mu gihe natekerezaga kuri iki cyanditswe.

1. I Penuweli Yakobo yahageze amaze iminsi mu ntambara z’urudaca. N’iryo Joro yari yaraye akanuye. Aho ugeze ubu hashobora kuba ari Penuweli. Ahantu urara ukanuye.

2. I Penuweli Yakobo yaraharwaniye " Ni ahantu yakiraniye n’Imana" ni ahantu yakomerekejwe ku Itako! Ushobora kuba umaze iminsi ku rugamba. Wararwanijwe, warakomerekejwe!

3. I Penuweli niho Yakobo yahinduriye izina ndetse n’amateka. Penuweli ntabwo habaye aho kurwanira gusa. Habaye n’aho kwakira intsinzi. Aho hantu urimo kurwanira hagira irindi zina, niho utsindira! Aho wakomerekeye hagira irindi zina ni naho "uhindurira izina" "n’amateka". Haracyari umugisha wawe!

4. I Penuweli niho izuba ryarasiye. Aho izuba rya Yakobo ryarengeye (ijoro ribi rikahamusanga, ijoro ridaca...ijoro yatandukaniyemo n’abagore be n’abana be...n’amatungo ye atazi ikiba mu gitondo!)ni naho izuba ryarasiye. Aho ubona izuba rikurengeraho, ni naho uzaribona rikurasiraho! Ndakwifuriza nawe kugera I Penuweli hawe.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

SANDRINE kuwa 27-01-2016 saa 23:39
 

amen!Ndumva nfashijwe cyane.
Imana iguhe umugisha.

naila kuwa 27-01-2016 saa 07:52
 

Amena Amena

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza