Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ijambo ry’Imana nk’ifunguro rya mugitondo (Breakfash)
Ijambo ry’Imana nk’ifunguro rya mugitondo (Breakfash)

Zaburi 143:8 Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe, Kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo, Kuko ari wowe ncururira umutima.

Maze gusoma iyi Zaburi mu rurimi rw’icyongereza nasanze harimo ubutunzi bukomeye. "Let the morning bring me word of your unfailing love (...).

Mu cyongereza bavuga ngo reka igitondo kinzanire ijambo ry’imbabazi.

Byatumye ntekereza ku mumaro w’ifunguro rya mu gitondo umuntu abyukiraho mu ijambo ry’Imana.

1. UMUMARO W’IFUNGURO RYA MU GITONDO

Ifunguro ufata mu gitondo ukibyuka niryo funguro ry’ibanze kandi rifite akamaro cyane ku munsi. Nk’uko benshi babivuga "Mu gitondo ugomba kurya nk’umwami". Ntabwo babivugira ubusa kuko ubushakashatsi bwerekana ko ifunguro rya mu gitondo rifasha umubiri cyane mu buryo butandukanye harimo: kongera imbaraga, kurinda kwiyongera ibiro, gufasha kumererwa neza, gufasha ubwonko gutekereza neza ndetse no kwibuka cyane.

2. IJAMBO RY’IMANA NI IFUNGURO RYA MU GITONDO

Nifashishije iriya Zaburi nasanze ijambo ry’Imana ari ifunguro ryuzuye buri mukristo agomba kurya akibyuka.

Dore umumaro waryo: rifasha ubugingo bwawe umunsi wose, rikongerera imbaraga mu mwuka, riguha ubudahangarwa umunsi wose, rikubibamo ibyishimo mbere y’uko uhurirana n’ibibazo binyuranye biza uwo munsi, riguha icyerekezo, riraguhumuriza, rikurinda ibyaha, etc.

Ndagushishikariza kuzajya ubyukira mu ijambo ry’Imana mbere yo gufata telephone, kuvugana n’inshuti no kujya mu bindi.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza