Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ijoro ry’impinduka nziza
Ijoro ry’impinduka nziza

Itangiriro 32:23

"Abyuka muri iryo joro, ajyana n’abagore be bombi n’inshoreke ze zombi n’abana be uko ari cumi n’umwe, yambuka icyambu cya Yaboki. Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose. Yakobo asigarayo wenyine. Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke ".

- Mu ijoro nibwo Nehemiya yazengurutse umurwa wa Yerusalemu mu gitondo ashyira ingabo mu byiciro...

- Mu ijoro nibwo yosuwa yahuye n’Umugaba w’ingabo;

- Mu ijoro nibwo Yakobo yahawe Leya nubwo mu gitondo atamwishimiye ariko muri Leya niho hakomotse intare yo mu muryango wa Yuda;.

Nubwo ijoro akenshi ribabaza ariko rimwe na rimwe Imana iraryifashisha mu guhindura amateka ya benshi.

Nize byinshi ku ijoro rya Yakobo:

1. Mu ntangiro, iri joro ryasaga nk’andi majoro yaribanjirije ariko n’ubwo amajoro asa ntabwo ari amwe.

2. Iri joro ryatangiye ari ijoro ryo kubababara, ijoro ryo kubura abo akunda, ryo kwiganya mwene se, ryo gukira ikibazo cyangwa gutsindwa nacyo ariko siko byarangiye. Ntutinde ku buryo amajoro atangira, utegereze uburyo azarangira!

3. Ntawigeze akiranya Imana ku manywa cyangwa nijoro ariko mu ijoro ryagenwe Yakobo yakiranije Imana aranesha (32:29). Ijoro ryo kunesha rirakwegereye!

Ndakwifuriza ijoro ry’impinduka, ijoro ryo kunesha ibigukiranya!

Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza