Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imana ibahumuriza (Yesaya 40:1-2)
Imana ibahumuriza (Yesaya 40:1-2)

Nyuma y’inyigisho y’ejo, uno munsi nibajije cyane ku bibazo nabashije kubagezaho. Ndavuga gusa ku kibazo kimwe ari cyo cy’iki: Ni kubera iki biba ngombwa ko umuntu ahumurizwa?

Natekereje ku bantu bakeneye guhumurizwa mu Rwanda numva ngize ubwoba n’agahinda. Reka mbahe ingero z’abo twagiye tuganira mu bihe bitandukanye:

1) Umuntu wibuka ko mu cyumweru nk’iki turimo mu kwezi kwa Mata 1994, yabuze abana be bose uko yarabafite ndetse n’umugabo;

2) Umuntu wibuka ko ku itariki 9 yapfushije abavandimwe be bose uko bangana, akaza kurokoka nta muntu n’umwe wo bisanira by’iwabo asigaranye;

3) Umuntu wabonye Se yica ba nyirarume bose ndetse na ba nyinawabo bahungiye iwe avuga ko yica inzoka;

4) Umuntu wahungiye muri Kiriziya aho kugira ngo aharindirwe, akiyumvira abamuyoboraga mu masengesho bahuruza abicanyi kuza kwicira abantu mu nzu y’Imana;

5) Umuntu wafashwe ku ngufu n’uwo bafitanye isano cg n’uwitwaga ko yamuhishe;

6) Umuntu wapfushije umugabo cg umugore bataramarana ukwezi cg umuntu wateguraga ubukwe hasigaye iminsi itatu, nyuma akumva ngo umu fiancé wawe yishwe....

7) Umuntu wamenye ubwenge ari muri orphelinat...akabwirwa ko nta n’umwe uzi abo mu muryango we!

Izi ni ingero natangaga. Byanyibukije ibibazo Yobu yagize: gupfusha amatungo yose, gupfusha abana bose; kubura umubiri we...Bikimubaho abantu baje kumureba bagamije kumuhumuriza ariko bamugeze imbere babura icyo bavuga. Bicaranye na we hasi bamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye ko umubabaro we ukabije cyane.

Bene wacu nanjye nta magambo yanjye mfite yabahumuriza ariko Imana yanjye irayafite. Ibahumurize. Niyo izi impamvu byabaye.

Ejo tuzakomeza iyi nyigisho ariko ndagusaba gusengera umuntu waba uzi wahungabanye.

Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza