Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imana ibahumuriza
Imana ibahumuriza

Yesaya 40:1-2

"Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize." Ni ko Imana yanyu ivuga.

"Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n’ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n’Uwiteka."

Mu gihe mu gihugu cyacyu twitegura gutangira iminsi ijana yo kwibuka Jenoside, numvise twafata iminsi mike tuganira ku mutwe w’ijambo nise " Imana ihumuriza".

Uno munsi ndasaba buri wese usoma iyi nyigisho gusoma no gutekereza kuri iki cyanditswe ariko yibaza kd asubiza ibi bibazo:

1) Ni kubera iki biba ngombwa ko umuntu ahumurizwa? Wifashishije Ijambo ry’Imana, tanga ingero z’abantu bahumirijwe n’impamvu byabaye.

2) Ni muntu ki uhumuriza undi? Tanga ingero zishingiye ku ijambo ry’Imana.

3) Ni ubuhe buryo bukoreshwa mu guhumuriza umuntu? Tanga ingero.

4) Waba ukeneye guhumurizwa? Kubera iki usanga ubikeneye? Niba ari yego, kandi bitakugoye, bisobanure ubinyujije kuri email.

5) Ni iki kiba nyuma y’uko umuntu ahumurizwa? Waba ufite ingero zishingiye kuri Bibiliya?

Nkeneye kumva ibitekerezo byawe kuri iri jambo tuzagarukaho mu minsi iri imbere.

Amahoro y’Imana abasage.

Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza