Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imana ihumuriza ( Yesaya 40:1-2)
Imana ihumuriza ( Yesaya 40:1-2)

Nyuma y’inyigisho natangije ivuga ku "Mana ihumuriza" uno munsi ndakomeza nsubiza ibibazo nabajije. Ninde ushobora guhumuriza umutima ubabaye?

Nashimishijwe n’iri jambo:

Abaheburayo 2:18

"Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose."

Maze gutekereza kuri iri jambo, nibutse ko Yesu yanyuze mu bihe bikomeye byamubabaje. Yararenganye, yarabambwe, yarakibiswe, yambitswe ubusa, yarashinyaguriwe

Dore impamvu zituma ashobora guhumuriza:

1) Ibyo unyuramo byamubayeho;

2) Ibiguteye ubwoba yarabinesheje;

3) Yahawe inshingano zo guhumuriza ababaye nawe urimo. Aha nibutse amagambo yamuvuzweho:

"Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye (...) Yesaya 61:3.

Nshuti ndakumenyesha ko Yesu ashobora ku guhumuriza.

Ejo tuzakomeza iyi nyigisho ariko ndagusaba gusengera umuntu waba uzi wahungabanye.

Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza