Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imana ikiza imitima
Imana ikiza imitima

Zaburi 147:3

"Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo".

Nshuti bavandimwe mufite ibintu bitandukanye byababaje, nifuje gusangira namwe ijambo ry’Imana.

Maze gusoma iri jambo nize mo ibintu bibiri bikomeye:

1) Uburwayi bukomeye: Uburwayi bwo mu mutima.

Umuntu agizwe n’ibice byinshi: umubiri, ubugingo. Kurwara k’umubiri ukwabyo birababaza. Tekereza noneho umutima ku muntu urwaye umutima. Umutima washeshanguwe no gupfusha abantu, gupfusha abo umuntu akunda; umutima w’umugore wakomerekejwe n’umugabo yakundaga; umwana wahemukiwe n’ababyeyi be, n’ibindi byose mushobora gutekereza.

Namenye ko nta kigoye nko kuremererwa, gukomereka mu mutima. Kwizera umuntu ukamushoramo urukundo akaguhemukira. Iyi ni indwara abantu benshi bafite kandi iremereye.

2) Ubuvuzi bukomeye ndetse n’umuganga ukomeye. Nize na none ko Imana yaremye umutima ari nayo yonyine iwugirira umuti.

Nshuti ufite imvune y’umuntu w’imbere ndakumenyesha ko Yesu ashobora kukuvura. Niwe muganga ukomeye, niwe uvura abakomeretse, niwe uvura imitima. Yavuye Yobu, yavuye Dawidi amaze gupfusha umwana, yakijije Marta na Mariya, n’abandi benshi. Nawe ashobora kugukiza.

Mugire mwese umunsi mwiza ndetse na weekend nziza.

Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza