Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imana ikurinze nk’imboni yayo
Imana ikurinze nk’imboni yayo

Gutegeka kwa Kabiri 32:10 "Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo, Mu butayu butarimo abantu iwabo w’inyamaswa zihuma, Arabugota arabukuyakuya, Aburinda nk’imboni y’ijisho rye".

Nk’uko nabibaseranije ejo, nashimishijwe no ku kwibutsa ko "Imana yakoze bya bindi uzi, izakora n’ibirenzeho uyisaba gukora".

Nashimishijwe bikomeye n’ubuhamya abantu bagiye batanga ku mbuga zitandukanye (Websites, Facebooks, What’s up groups) bahereye kuri uriya mutwe w’Ijambo.

Hari benshi bibutse urugendo rurerure barindiwemo n’Imana: barimo abasirikare Imana yarindiye ku rugamba, harimo abo Imana yakijije indwara zikomeye, abo yubakiye ingo zasenyutse, abo yahaye abana batari bagitekereza ko bishoboka, abo yigishije bitoroshye, abo yahaye akazi ikanakabarindiramo, etc.! Uzi ibyo yagukoreye ubwawe! Mana warakoze. Ushimwe!

Nongeye gusoma kiriya cyanditswe kuva ku murongo wa 10, natinze ahantu havuga ngo "Aburinda nk’imboni y’ijisho rye ".

Natekereje agaciro k’ijisho n’imboni mu buzima bwanjye, nibuka uburyo ndinda amaso, mbona kumva neza iri jambo.

Amaso ari mu bice by’umuntu by’ingenzi. Kuva mu gihe cya Samusoni (Abacamanza 16:21), Sedekiya (2 Abami 25:7) kugeza mu gihe cyacyu, kubura amaso ni bwo bumuga bukomeye bugera ku muntu. Kurinda ijisho ni igikorwa buri wese adasiganira kandi imboni niryo jisho buri wese arinda.

Maze kureba uburyo umubiri wanjye uteye...uburyo ijisho ricunzwe, rigoswe n’uburinzi karemano, maze kubona ukuntu amaboko nayo agira inshigano yo guhita aramira amaso iyo hagize ikiyatera, nize byinshi ku mutekano w’imboni.

By’umwihariko natekereje ku mutekano w’ijuru, umutekano w’Imana, umutekano w’imboni y’Imana, mbona kumva umutekano mfite.

Ibi byampaye aya masomo:

1) Kubera agaciro mfite, Imana ubwayo niyo inyirindira. Nta muntu nzi urindisha ijisho rye (uriha abandi ngo barimurindire). Ntabwo ndizwe na Marayika murinzi, Imana ubwayo niyo indinze, nk’uko irinze imboni yayo! Mbega agaciro, mbega umutekano, mbega amahoro!

2) Imana impishe mu gicucu cy’amababa yayo, nk’uko imboni irindiwe mu jisho (Zaburi 17:8).

3) Ushatse guhangana n’Imana ankoraho. Zekariya(2:12) ati" Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo (...) ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho rye.

4) Utakoze Imana mu jisho ntiyangeraho. Kuko nta muntu wigeze gukora Imana mu jisho ngo ayinogore imboni, kuko nta muntu uzigera akora mu jisho ry’Imana, abarota kungirira nabi bararushwa n’ubusa. Ababigerageje bose barananiwe! Niko njye mbyemera. Ubwo nibwo burinzi abanyarwanda bose bemera Imana dufite! Nawe niko ubibona? Uno munsi wiriranwe ibyiringiro byo kurindwa n’Imana.

Niba wemera ko Imana ikurinze nk’imboni yayo, wandike Amen kandi ubiyishimire none!

Ndabakunda

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

naila kuwa 8-03-2016 saa 09:50
 

AMENA AMENA

kayitesi kuwa 8-03-2016 saa 01:18
 

amen amen

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza