Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imana iracyarema
Imana iracyarema

Yesaya 43:19 Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? (...).

Kuva ejo nakomeje gutekereza ku mazina atandukanye Imana yihariye harimo n’iry’uko ariyo yonyine Mana. Izindi zose n’ibigirwamana. Izindi zose zagizwe Imana, zaremwe n’abantu. Imana ya Isiraheli niyo yonyine Mana Rurema, niyo yonyine Yisanze ari Imana. Niyo yaremye byose itararemwe.

Ntabwo yaremye gusa ahubwo iracyarema. Abantu benshi bazi kandi bemera ko Imana yaremye ibyaremwe byose ariko bake nibo bemera ko Imana ikirema na magingo aya. Harabashyize Imana mu kiruhuko cy’izabukuru, abayikuye ku rugerero, abazi ko kuva umunsi wa karindwi ugera yagiye mu kiruhuko.

Nasobanukiwe ko umurimo w’Imana n’imbaraga zayo zitarangiriye ku isabato ya mbere. Umumsi Namani yibira karindwi muri Yorodani, uwo mwanya umubiri we wahindutse nk’uw’umwana muto (2 Abami 5:14).

Ibi biragaragaza ko umubiri we waremwe. Ntawabonye inkovu z’ibibembe yari arwaye ku mubiri we wa mbere.

Hari amagambo 3 ngusaba kuzirikana none:

1) Kurema ni umwihariko w’Imana.

2) Umurimo w’Imana n’imbaraga zayo mu kurema ntiwarangiye.

3) Nawe ibyawe biracyaremwa. Ubitegereze. Ibuka ko ibyo amaso atarabona, amatwi atarumva, aribyo ibikiye abayikunda. Bitegereze. Imana ibwira Yesaya ngiye "kurema ikintu gishya"!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

bébé DALISO kuwa 16-03-2016 saa 08:41
 

Mana yo mu ijuru nejejwe n’irijambo komeza ureme uhabwe icyubahiro uturemere ibibishya. Utureme mo umutima mushya twe abakumenye kanji utwongerere abakizwa.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza