Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imana Iracyavuga!
Imana Iracyavuga!

Yobu 33:14 - Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.

Incuro nyinshi mu Gitabo cy ’ Ibyahishuwe haravuga ngo: "Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka ubwira amatorero."

Nibajije cyane impamvu iryo jambo rigarukwaho kenshi muri Bibiliya ntekereza ko ahari Imana izi ko bigora cyane abantu kumva. Abantu benshi bahutira kuvuga ariko kubona umuntu ukumva muri ino minsi biragoye. Abantu bumva Imana ni bake. Abanyamatorero bafite ikibazo gikomeye cyo kumva Imana kandi ihora ivuga. Benshi nta matwi bafite yo kuyumva ivuga ahubwo bafite amatwi yo kujya kubaza abandi icyo yavuze n’icyo yabavuzeho! Samuel yabaga mu rusengero, yararaga iruhande rw’Isanduku y’Isezerano ariko yarataramenya ijwi ry’Imana. Yarazi ijwi ry’umuhanuzi Eli ariko atazi ijwi ry’uha Eli guhanura.

Kimwe mu bibazo abantu bafite n’uko batumva Imana ahubwo bumva ababahanurira mu izina ry’Imana. Ntabwo mvuga ko guhanurirwa ari bibi, ariko ndahamya ko umuntu atagomba kunyurwa no kumva Imana ihora imuvugisha inyuze mu bandi! Samuel yari atunzwe n’ijambo Imana yanyuzaga muri Eli ariko igihe cyari kigeze ko nawe yiyumvira ijwi ry’Imana. Eli amaze kumenya ikibazo cya Samuel, niko kumubwira ati "Genda subira kuryama. Niyongera kuguhamagara umusubize uti ’Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.’ "(I Sam 3:9).

Aho ntiwaba umaze imyaka mu rusengero ariko utarumva ijwi ry’Imana? Njye Ikintera imbaraga muri uru rugendo ni uko mpora nshaka kumva ijwi ry’Imana kandi koko iravuga. Yobu ati: Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye mu buriri bwabo. Ni ho yiyumvisha mu matwi y’abantu, Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha,

Imana iracyavuga! Hari icyo ivuga kubyo uyibwira none. Ushobora kuyiyumvira ubwawe cyangwa ugahitamo kujya ubaza ibyo yavuze. Uramenye kuko Abenshi bavuga ko iyo yavuze atariyo iba yavuze. N’ubwo Imana ivuga ntabwo ivugavuga!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza