Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imana iravuze ngo "Sinzakwibagirwa"
Imana iravuze ngo "Sinzakwibagirwa"

Yesaya 49:14 -16 - Ariko Siyoni aravuga ati"Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe. Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.

Kwibagirwa ni kimwe mu bintu biranga ikiremwa-muntu. Hari igihe abatwibagirwa ari abantu twagiriye neza. Iyo bigenze gutyo birababaza cyane. Yosefu yigeze kugirira Umuhereza wa vino Mukuru wo kwa Farawo neza ubwo yamusobanuriraga inzozi. Arangije kumubwira inkuru nziza ko yagombaga gufungurwa agasubira mu mirimo ye ibwami, aramubwira ngo "Maze uzanyibuke"(Itangiriro 40:14). Ariko wa Muhereza wa vino ntiyibuka (Itangiriro 40:23).

Ntekereza ko atamwibagiwe gusa, ahubwo yanibagiwe ko atagombaga kumwibagirwa. Yamwibukijwe n’ikindi kibazo!

Akenshi abantu niko babaye. Batwibuka kubera inyungu runaka badufiteho. Wowe usoma iyi nkuru uhise wibuka abakwibagiwe..abantu bakwibuka gusa ku bw’inyungu zabo! Ubababarire nabo sibo. Ni ko umuntu ameze. Aribagirwa cyangwa akiyibagiza!

Kubera kumenyera abantu dutekereza ko n’Imana ariko imeze. Njya numva amasengesho n’ibiganiro by’abantu bavuga ngo "Mana waranyibagiwe!...Mana warampebye!

Ntekereza kuri iri jambo nize ibintu 3 bikurikira:

1. KUBERA URUKUNDO IDUKUNDA, IMANA YIYIBAGIZA IBIBI BYACU. Imana ntigira amazinda. Iyo bibaye ko yibagirwa, iba yabihisemo kubw’inyungu zacu. Bibiliya itwereka ibice byinshi aho Imana ubwayo ifata icyemezo cyo kwibagirwa ku neza yacu. Ingero: Abaheburayo 8:12 - Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo, Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi."

Abaheburayo 10:17 - "Ibyaha byabo n’ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi."

Yesaya 43:25 - Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi.

Kubera kumenya ibi, Dawidi yigeze ayisaba kwibagirwa mu isengesho rye.

Zaburi 25:7 - Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye cyangwa ibicumuro byanjye, Nk’uko imbabazi zawe ziri abe ari ko unyibuka, Ku bwo kugira neza kwawe Uwiteka.

Aha Dawidi yambereye intangarugero y’abantu bazi kwegera Imana. Icyampa ugasenga nkawe none.

2. IMANA IHORA IKWIBUKA Nta na rimwe Imana yakwibagirwa. Niba Umutima wawe ukubwira ko Imana yakwibagiwe waragumutse. Intekerezo nk’izo zibuze ubumenyi. Birashoboka ko umubyeyi yibagirwa uruhinja yonsa...ariko ntibishoboka ko Imana yokwibagirwa! Abandi bose bakwibagirwa ariko Imana ntiri mubibagirwa. Kubera iyi mpamvu ndahamya ibikurikira: wobaho ukageza aho upfira utize, udashatse, utubatse inzu, utamenye uwakubyaye...ariko ntabwo wapfa WIBAGIRANYE...Hari nibura umwe ukwibuka kandi mu buryo buhoraho. Ntabwo yakwibagiwe...kandi ntabwo yakwibagirwa! Wewe womwibagirwa ariko we ntiyakwibagirwa! Bibiliya iduha Ingero z’abibagiwe Imana (Gutegeka Kwa Kabiri 32:18; Zaburi 10:4) ariko nta na hamwe dusanga Imana yaribagiwe umuntu! Ntabwo yakwibagiwe!

3. IMANA IGIRA IBYO IKWIBUKIRAHO Uretse kwibuka umuntu biva ku rukundo imukunda, Imana igira nibura ibintu yibukira umuntu.

1) Imirimo ayikorera. Abaheburayo 6:10 - kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera. Nehemiya yarabimenye asenga iri sengesho: Mana yanjye, wibuke ibyo nakoreye aba bantu, ubinyiturire ibyiza (5:19).

2) Amasengesho dusenga. Imana itaribagiwe amasengesho ya Koruneliyo (Ibyakozwe 10:4; 31), itaribagiwe amasengesho y’abisiraheli mu Giputa (Kuva 2:23) nawe iribuka cyane ayo wasenze. Ntabwo yakwibagiwe!

Iri jambo urigeze ku bandi.

Dr Fidèle MASENGO

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza