Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » IMANA IZASHYIRAHO INZIRA
IMANA IZASHYIRAHO INZIRA

"Umva ibyo Uwiteka avuga, ari we waremye inzira mu nyanja agacisha inzira mu mazi menshi, "Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho. Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa..." (Yesaya 43:16,18-19).

Imana ishobora guca inzira aho umuntu wese atabasha kubona. Afite uburyo bwinshi bwo gukemura ikibazo kimwe ku bantu batandukanye, ahantu hatandukanye cyangwa ahantu hamwe.

Imana ishobora guca inzira yumutse mu mazi akomeye menshi nk’inyanja n’ibiyaga. Imana ishobora guca inzira y’amazi mu butayu no mu kidaturwa. Ntakintu na kimwe cyabuza abantu bayo gukomeza imbere muri byose kereka gusa gusuzugura Ijambo ryayo no kutita kubushake bwayo. Wirinde icyagukoresha nk’ibyo, uko byagenda kose.

Imana irakuzi wowe ubwawe uko uri kandi yakuvuzeho Ijambo ryayo mbere yuko uvuka. Ntukisuzugure ushingiye kubyo uri gucamo ubu. Igihe kizagera ibibazo byose birangire. Icyo gihe uzahagarara mu bwiza bw’Uwiteka yasezeranye kera. Uzazamura icyubahiro cyayo, Ushime Uwiteka. Uzahimbaza Imana, ushime Izina ryayo ryera.

Ntucike intege. Ukomeze utumbire Imana, Ijambo yavuze kandi wibuke ko ikora ibintu byose ishingiye ku bushake bwayo no ku gihe cyayo gihora cyuzuye, ntikererwa cyangwa ngo izinduke, bigutere kwiga kwihangana.

Wahagaze he? Mu mateka y’akahise kawe? Mu mibanire yawe n’abantu baguhemukira? Mu byifuzo by’iyi si bitarangira? Ni ikihe kibazo cyaguhagaritse ukaba utagenda imbere?

Imana irakubwira ngo "byibagirwe byose, kandi ntunabyiteho." Igiye gukora ibintu bishya utigeze umenya mbere. Imana igiye gukora ikintu gishya mu buzima bwawe kizagutungura kikunezeze. Abagukinaga ku mubyimba bishingikirije ibyo bafite, bazabibona batangare bibatere guhimbaza Imana yawe n’izina ryayo ryera.

Tegereza wihanganye. Ntucike intege. Ukomeze utumbire icyo Imana yavuze utitaye kubyo abantu bavuga. Subiramo imbaraga ukura kucyo Imana yavuze, ukomeze ukore cyane kandi usenge. Wibuke ugushaka kw’Imana n’igihe cyayo kugirango ushobore kwihangana no guhora ushima utitaye kubikugose byakubuza. Imana igiye gukora ikintu gishya mu buzima bwawe.

Amena.

Ndatura umugisha ku buzima bwawe. Amena. Nshimiyimana Jean Foursquare Gospel Church Kimironko

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza