Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imana izi umubare w’umusatsi ufite
Imana izi umubare w’umusatsi ufite

Matayo 10:30 "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose."

Umubare w’umusatsi ni kimwe mu bintu tudaha agaciro. Iyo urumamfu rumwe ruvuye ku mutwe ntawe ubimenya, unabimenye ntubyitaho. Twese tujya muri Salon kwogoshwa, nta muntu ubabara ko hari umusatsi atayeyo! Siko Imana yo ibireba! Iyo Umusatsi umera, nta muntu ugira ubwoba ko umubare yarafite ugabanuka mu kumera. Abo umusatsi upfuka ntawe ujya mu kinjiro kubera kubura umusatsi.

Maze gusoma rino jambo nize byinshi cyane harimo no kumenya agaciro Imana impa, iha n’ibyanjye. Urugero rwo kubara imisatsi ni rwiza. Runyereka ko iha agaciro ibyo mpa agaciro. Urugero: Umubiri wanjye, ingingo zikomeye mfite, ubwenge, imyaka nzabaho, ibyo nzarya, ibyo nzambara, ...Ariko ruriya rugero runyereka ko Imana yita no ku byo njye ndatekerezaho, ndaha agaciro: umubare w’umusatsi.

Amajwi akubwira ko Imana itakuzi, ko yakwibagiwe, ko ibyawe bitayifataho siyo.

Ndakwifuriza kwibuka ko Imana izi umubare w’umusatsi wawe! Va mu kwiheba ko itakuzi, ko itakwitaho, ko itaguha agaciro!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza