Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imana ya Mose iragushaka
Imana ya Mose iragushaka

Kuva 3:2 - Marayika w’Uwiteka amubonekerera mu kirimi cy’umuriro kiva hagati mu gihuru cy’amahwa, arareba abona icyo gihuru cyakamo umuriro nticyakongoka.

Ejo ku cyumweru nibwo numvise iki cyanditswe kinyuzura mbasha kugitekerezaho no gusenga ngo Imana ibashe kumpa kucyumva no kukigira icyanje.

Hari amasomo atanu akurikira nizemo:

1. Imana ijya yiyereka umuntu ari mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Uriya munsi wari umwe mu minsi isanzwe kuri Mose. Yabyutse nk’uko byari bisanzwe, aragira umukumbi nk’uko yari asanzwe abigenza. Igihe kigeze, Imana iramwigaragariza. Hari umunsi wawe uzahindura amateka yawe mu mibanire n’Imana.

2. Mose yakoze ibintu 2 yasabwaga: Yerekeje ku musozi w’Imana kd agira amatsiko yo kumenya. Mu buzima bwacu bwa buri munsi, Imana iba ishaka kutwiyereka ariko biradusaba kuzamuka ku musozi kugirango duhure no gushaka kumenya. Umusozi mvuga uhera mu mutima wawe, kuzamuka mu kwizera no gushaka kumva Imana. Ibuka ko Yesu avuga ngo "banshakisha umwete bazambona"!

3. Iyo uhuye n’Imana ikwereka ko ikuzi. Mose ahura n’Imana yamuhamagaye mu izina. Ibi byarushijeho kwereka Mose ko Imana imuzi. Nawe irakuzi. Izi ibyo wanyuzemo, ibyo urimo n’aho uri. Nta kikubaho itazi.

4. Iyo muhuye n’Imana irakwibwira. Mose ahura n’Imana yabashije no kuyimenya imwibwiye. Abatuye isi bafite ikibazo cy’Imana babwirwa n’abandi. Nyamara Imana iracyibwira abantu, iracyigaragaza. Va ku Mana y’abandi uhure n’Imana ivuga, ivugana nawe. Icyo nkundira Imana yanjye, iravuga nkumva, iyo bikenewe, ijya yongera ikanyiyereka. Nawe byakugeraho!

5. Iyo uhuye n’Imana iguha inshigano. Ibi byabaye kuri Yesaya, Yeremiya, Gidioni, Mose. Nanjye nibyo byambayeho 1997! Niba nta nshigano ufite mu murimo w’Imana, wibaze niba mwarahuye nayo! Umunsi mwiza kuri mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza