Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imana yo mu butayu
Imana yo mu butayu

Gutegeka kwa kabiri 32:13-14 "Yarabuzamuye ibutambagiza mu mpinga z’imisozi yo mu isi, Burya umwero wo mu mirima, Abuha kunyunyuza ubuki bwo mu rutare, N’amavuta ya elayo yo mu gitare kirushaho gukomera, N’amata y’inka n’amatamatama. Abuha ibinure by’abana b’intama, N’amapfizi y’intama y’i Bashani n’ihene, N’ingano zihunze zirushaho kuba nziza, Nk’uko urugimbu rwo ku mpyiko rumeze, Wanyoye vino yenzwe mu maraso y’inzabibu".

Nashimishijwe n’inkuru igaragara muri kiriya gice cya 32.

Ubundi kiriya gice kiri mu bice byitirirwa Indirimbo za Mose.

Mose yabanje kuririmba indirimbo ya mbere bamaze kwambuka inyanja itukura (Reba Kuva 15).

Iki gice cya 32 n’indirimbo ye ya kabiri yanditse amaze imyaka 40 mu butayu. Yayanditse ari mu minsi ye ya nyuma arimo asezera.

Nk’uko bigaragara mu mirongo ibanza twavuzeho ndetse n’ikurikira, Mose yibutsaga abanyisiraheli imirimo ikomeye Imana yabakoreye. Yabikoze agamije ku barema umutima kubera igihe kirekire bari bamaze mu butayu ndetse n’ibyo bari barabuboneyemo.

Hari amasomo nigiye muri iki cyanditswe:

1) Urugamba rukomeye rwa none rujya runeshwa no kwibuka imirimo ikomeye Imana yadukoreye mu gihe cyashyize, mu butayu duherukamo. Dawidi yahangaye na Goliathi ahereye ku kwibuka intambara zinyuranye Imana yari yaramushoboje gutsinda! Mose yabibutsaga Imana yo mu butayu!

2) Iyo Imana ikunyujije mu butayu, ijyana nawe, iba izi ko hari icyo uhigira kandi ihaguhera ibyo ukeneye (iby’ingenzi).

3) Ubutayu burimo Imana bwuzuyemo ibyiza by’uburyo bwose ukeneye. Natangajwe no gusoma urutonde rw’ibiryo Imana yahereye Abisiraheli mu butayu: umwero w’imbuto, ubuki, amavuta ya elayo, amata y’inka, fromage, inyama z’uburyo bwinshi, imitobe, etc.

Ese uribuka ko ibyo ukennye Uwiteka abifite?

4) Umwero n’umukamo ntabwo biba ahantu, ahubwo biba mu gihe no ku muntu. Biba mu gihe cy’Imana kandi bihishwe mu Mana. Iyo Imana yategetse umugisha kuza ku muntu ntibibuzwa n’aho umuntu ari. Abakeka ko gukira kwabo biterwa naho bari baribeshya! Imana yabishatse ntaho itabikorera. Niyo inagena n’igihe bikorwamo. Ntawatuma ukirenza Imana yakigennye! Kandi ntawagusohoreza isezerano Imana itabirimo!

Wewe wihebye, wewe uri mu bigeragezo none, humura iyakoze bya bindi, iracyakora n’ibindi. Ibyiza biri imbere!

Dr Fidèle MASENGO

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza