Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imbaraga z’amagambo uvuga
Imbaraga z’amagambo uvuga

Imigani 18:21 - Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, Abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana.

Muri iki gitondo nasobanukiwe n’imbaraga z’amagambo tuvuga. Abantu bose baheshejwe umugisha n’abandi byanyuze mu magambo bababwiye. Urugero : Isaka ahesha Yakobo umugisha.

Na none kandi abantu benshi bavumye abandi bikorwa mu magambo. Ibi biva ku mbaraga Imana yashize mu rurumi rw’umuntu.

Ndagira ngo nkwibutse gutekereza ku gaciro n’imbaraga z’amagambo uvuga. Umwanditsi wa Zaburi ya 145:21 yahishuriwe ibyiza byo kuvuga amagambo nyayo. Niko kwandika ngo "Akanwa kanjye kazavuga ishimwe ry’Uwiteka, Abafite umubiri bose bajye bahimbaza izina rye ryera iteka ryose". Twibere abavuga ibyiza, tureke guhora duca abandi intege, tuganya, kuko URURIMI RURICA KANDI RUGAKIZA, abagira amagambo menshi, batungwa nayo yaba meza cyangwa mabi!

Twahawe akanwa ngo duheshe abantu umugisha, turirimbire Imana, tureme umutima abaremerewe, dutange icyizere mu byo tuvuga..... Ibibazo bizahoraho ariko nta na rimwe igisubizo kiboneka mu maganya no kwitotomba!

Uyu munsi urebe abantu byibuze 3 ubwira amagambo y’umumaro, abakomeza, amagambo abaturaho ibyiza, uraba ubibye kandi uzasarura.

Dore amagambo nkwatuyeho none: uri uwagaciro, uri umunyamugisha. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza