Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » IMBARAGA Z’IBYIRINGIRO BYACU
IMBARAGA Z’IBYIRINGIRO BYACU

Zaburi 20:8 - Bamwe biringira amagare, Abandi biringira amafarashi, Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu. Muri iki gitondo natekereje cyane ku bidutera ibyiringiro nk’abantu. Ibiduha imigabo n’imigambi y’uko ibyo dukora bizacyamo, ko imigambi yacu ikomeye, ko ejo hacu ari heza.

Natekereje cyane cyane ku isoko y’ibyiringiro ku bizera Imana no kubatayizera nsanga hari itandukaniro rikomeye. Iriya zaburi twasomye irimo ubutunzi n’amabanga akomeye buri wese agomba kwigiraho.

Mu gihe cy’iyandikwa ry’iriya Zaburi, kugira amagare n’amafarashi byafatwaga nk’ububasha bukomeye mu bya gisirikare. Umuntu yabigereranya no gutunga intwaro zikomeye za kirimbuzi byo muri iki gihe(nuclear weapons). Abakomeye b’icyo gihe nibyo biringiraga, nibyo batinyirwaga, ni nabyo biyambazaga batewe. Ku byiringira birumvikana kuko birafatika, biratinyishije, byizeza umutekano mu buryo bufatika.

Nsomye neza ririya jambo, nasanze hari amasomo menshi yatuma duhindura ibyiringiro tukiringira Imana:

1) Amagare n’amafarashi agira aho atarenga. Ayo Farao n’abanyagiputa biringiye ntabwo yarenze inyanjya itukura. Abiringiye amafaranga mu myaka mike ishize batunguwe no guhungubana k’ubukungu. Bamwe mu biringiye imiryango ikomeye bavukamo barayibuze kuri none. Ibihugu by’ibihangange byishingikirije ku mbaraga z’intwaro zikomeye ntibisiba gutungurwa n’abiyahuzi.

2) Imana niyo yonyine umuntu yakwiringira mu bihe byose. Ni iyo kwiringirwa ku manywa na nijoro, uri mu gihugu cyawe cyangwa wazindutse, urwaye cg uri muzima, ukize cyangwa ukennye, etc. 3) Ntabwo amazi ararenga inkombe ku buryo utahindura IMFATIRO z’ibyiringiro. Kuvana amaso ku mana ukayahanga ibyo abantu bishingikiriza n’ubupfapfa ariko gukura amaso kubyo abantu biringira ukayahanga Imana n’icyemezo cy’ubwenge. Ushobora guhitamo kwiringira Imana none kugira ngo nawe ubeho utekanye mu mutima.

4) Ntabwo twiringira Imana kubera ko ibindi byiringirwa byabuze. Ubuzima tubamo bwaturemeye amagare ndetse n’amafarashi: imiryango tuvukamo, akazi, impamyabumenyi, ibihugu dutuyemo, imitungo twibitseho, ibyubahiro dufite, abakomeye tuziranyi, abo twashakanye, umubiri n’imbaraga zawo,...Nyamara ibyo byose si ibyo kwiringirwa! Hari igihe bidutamaza, hari igihe bituyobera.

Umwanditsi wa Zaburi 125:1 - ati "Abiringiye Uwiteka Bameze nk’umusozi wa Siyoni, Utabasha kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose". Nshuti yanjye, wiringiye iki muri iki gitondo? Wishingikirije iki none? Subira ku rufatiro rw’ibyiringiro nyabyo: Uwiteka.

Mugire umunsi mwiza. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

naila kuwa 16-12-2015 saa 02:55
 

Amenaaaaa Uwiteka niwe wo Kwiringirwa, we utubera byose.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza