Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imbaraga z’intege nke zacu
Imbaraga z’intege nke zacu

Abacamanza 6:15 - Gideyoni aramusubiza ati"Ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose."

Muri iri joro umutima wanjye urishimye kubera ko Imana impishuriye imbaraga z’intege nke zacu. Gidioni yari umunyantege nke, yari umunyabwoba, yari muto mu muryango wabo. Imana imwiyereka, yamusanze yihishe asekura ingano. Mu gihe we yibonaga nk’umunyantege nke, Imana yamubonyemo imbaraga.

Amwe mu masomo nize muri iki cyanditswe ni akurikira :

1. Imbaraga z’Imana zihishe mu ntege nke zacu. Ibi nibyo Paholo yahishuriwe ubwo yavugaga ngo:

2 Abakorinto 12:9 -(...), kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura(...)".

2. Abantu benshi bahora mu masengesho yo gusaba imbaraga nyamara Imana yo yiteguye no kubakoresha mu ntege nke zabo.

3. Benshi mu bo Imana yakoresheje mu mbaraga zikomeye ni abemeye gukorera mu ntege nke zabo. Reba ingero za Mose, Dawidi, Yeremiya, Gidioni, etc.

4. Umunyantege nke wemeye kugendera mu mbaraga arazihabwa. Umunsi Gidioni yemera kugendera mu mbaraga ubuzima bwe bwarahindutse.

5. Ijambo ry’Imana n’iryo mbaraga zacu. Niryo riduhindura abakomeye kd uwo ryatuyeho gukomera bimugaragaho abantu babishaka cg babirwanya!

Sigaho kwisuzugura kubera intege nke zawe. Imana ntikeneye imbaraga zawe kugirango igere ku cyo yagambiriye. Emera gukorera mu ntege nke zawe kugirango ugaragaze Imbaraga zayo.

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza