Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imbaraga z’ibiganza byejejwe
Imbaraga z’ibiganza byejejwe

Gutegeka Kwa Kabiri 34:9 - Yosuwa mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge, kuko Mose yari yaramurambitseho ibiganza. Abisirayeli baramwumvira, bagenza uko Uwiteka yategetse Mose.

Iki gitondo, Imana inyibukije imbaraga yashize mu biganza byanjye numva ndishimye.

Kubera kurambikwaho ibiganza bya Mose, Yosuwa wari umuntu usanzwe, mwene Nuni utaravaga mu muryango w’Abalewi bavagamo abatambyi, yahawe agaciro gakomeye kagizwe n’ibintu bibiri bikurikira:

1. Yuzuye umwuka w’Ubwenge. Nibutse ko ubwenge tutabukura mu mashuri gusa, tutabwigishwa gusa. Ubwenge nyabwo tubuvana mu kurambikwaho ibiganza byejejwe! Nibutse abantu Imana yagiye imbwira ngo "uwo murambikeho ikiganza"! Mfite ubuhamya bw’abantu narambitseho ibiganza Imana ibimbwiye! Bafite umugisha abo nkirambikaho ibiganza.

2. Umugisha wo kumvirwa. Nta muntu waguha uyu mugisha. Ushobora guhabwa ubuyobozi kubera ubushobozi abantu bakubonamo, ubumenyi ufite, ariko umugisha wo kumvirwa n’Imana iwutanga! Kimwe mu bintu bikomeye Yosuwa yari akeneye mu nshigano yari asigaranye ni "ukumvirwa n’abo yari ahawe kuyobora".

Mwibuke ko yari ahawe "ubwoko butagondwa ijosi" Ibyago bikomeye umuyobozi ahura nabyo mu buzima ni ukuyobora abatamwumvira. Kurambikwaho ibiganza byateye Yosuwa kumvirwa! Wewe usoma ubu butumwa niba uyobora abatakumvira, niba utumvirwa mu muryango ukuriye, mu Itorero uyoboye, mu kazi ukuriye, uzashake ibiganza byejejwe!

Muri iki gitondo nkwaturiyeho "Umwuka w’Ubwenge" n’umugisha wo kumvirwa". Ibi mvuze bikubeho mu izina rya Yesu.

Bishop Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza