Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imbere yawe hari igikombe
Imbere yawe hari igikombe

Abafilipi 3:14 - ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.

Iri joro natekereje ku marushanwa abera mu Rwanda ya CHAN ndetse no ku mukino wavugishije benshi uzahuza DRC n’u Rwanda numva mpawe inyigisho nyinshi nzabagezaho mu minsi iri imbere. Iya mbere ibimburira izindi ni iy’uko twese turi mu marushanwa kandi imbere ya buri wese hari igikombe.

Hari ibintu 4 nize ku bahatanira igikombe:

1. Barakina kandi bagakinana imbaraga zabo zose. Nta mufana mu marushanwa yo mu ijuru kuko twese turi abakinnyi.

2. Barangwa no kwihangana. Nta mukinyi uhabwa umwanya mu kibuga mu gihe atize kwihangana. Bamurebera uburyo yihanganira imyitozo, yubahiriza discipline, yitwara mu gihe atukwa n’abafana b’ikipe itari iye, akiniwe nabi n’abo bakinana.

3. Bagira umutoza. Nta mukinnyi wateye imbere adatojwe! N’ubwo waba ufite ubushobozi karemano ugomba gutozwa. Dufite ba Kapiteni mu mwuka (abashumba) ariko Yesu niwe Mutoza Mukuru!

4. Bakurikira kandi bakubahiriza amategeko y’umukino. Nta mukinnyi uratwara igikombe atubahirije amategeko agenga umukino. Pawulo yandikira Timoteyo ati ( 2 Tim. 2:5) - Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk’uko bitegetswe. Hari abaretse amategeko y’Umukino (Ijambo ry’Imama) nyamara bibeshya ko bazagororerwa!

Abafana amakipe yanyu mwese mwibuke ko imbere yanyu hari icyanyu gikombe murimo gukinira!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza