Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » IMIBEREHO ISHAJE MU IZINA RISHYA!
IMIBEREHO ISHAJE MU IZINA RISHYA!

2 Korint 5:17 "Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

Maze gutekereza kuri iri jambo, nasanze ari nta mukristo nyawe ugira imitekerereze, imirebere, imibereho, imyitwarire, imyemerere bya kera.

Mu bwubatsi, iyo umuntu ajya gusana inyubako runaka abanza gusenya ibipande, ibishahuro, amarangi yomotse ku bikuta. Hari n’aho ibikuta bikurwaho kugirango hubakwe ibindi. Nyuma yabwo nibwo haba kubaka inyubako nzima. Ikibabaje nI uko abakristo benshi bavanze inyubako. Baragendana ingeso za kamere mu izina rishya.

Niba ibya kera bikigufataho ni ukubera ko ibishya bitakugezeho nyabyo. Reka twisuzume kugirango tube icyaremwe gishya koko. Reka buri wese agire uruhare mu gusenya ibya kera.

Umunsi mwiza kuri twese!

Dr. Fidele Masengo Foursquare Gospel Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza