Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imibereho ishaje mu izina rishya!
Imibereho ishaje mu izina rishya!

2 Korinto 5:17

"Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

Maze gutekereza kuri iri jambo, nasanze ari nta mukristo nyawe ugira imitekerereze, imirebere, imibereho, imyitwarire, imyemerere bya kera.

Mu bwubatsi, iyo umuntu ajya gusana inyubako runaka abanza gusenya ibipande, ibishahuro, amarangi yomotse ku bikuta. Hari n’aho ibikuta bikurwaho kugirango hubakwe ibindi. Nyuma nibwo yubaka inyubako nzima.

Ikibabaje n’uko abakristo benshi bavanze inyubako. Baracyagendana ingeso za kamere mu izina rishya.

Niba ibya kera bikigufataho ni ukuberako ibishyasha bitakugezeho nyabyo. Niba nta gishya kikugaragaraho nta mpinduka n’imwe yakugezeho!

Isuzume niba uri icyaremwe gishya koko. Ugire uruhare mu gusenya ibya kera.

Umunsi mwiza kuri twese!

Dr Fidèle MASENGO

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza