Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imihamagaro 5 y’itorero
Imihamagaro 5 y’itorero

Abefeso 4:11 - Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha.

Iyo usomye inzandiko za Paholo usangamo impuguro zikomeye cyane zigaragaza imirimo ikorwa munzu y’Imana ndetse n’abayishinzwe.

Uno munsi turaganira ku rwandiko yandikiye Itorero ry’ abefeso yerekana imihamagaro itanu ikorera mu itorero:

1. Intumwa : (Abefeso 4:11; 1 Cor. 12:28) Ijambo intumwa riva mu ijambo ry’ikigiriki apostolos risobanurwa uwoherejwe. Intumwa n’umuntu Imana ituma ikamuha ubutumwa ndetse naho abujyana kugirango yagure ubwami bw’Imana haba ari ugutangiza amatorero cyangwa ibindi bikorwa by’ ubwami bw’Imana ndetse no gushyiraho amahame (doctrine) y’ubwami bw’Imana. Benshi mu biyita intumwa ubu umuntu ya kwibaza niba koko baba batumwe. Kuko harababyiyita nta n’Itorero barashinga ndetse nta na doctrine bafite ihamye.

2. Abahanuzi : (Abaroma. 12:6; 1 Cor. 14:10; Abafeso. 4:11) uyu n’umuhamagaro ubereyeho kubwira abantu icyo Imana ibashakaho hanyuma bigatuma iyi mpano izana guhugura, kungura, ikanakuza itorero rya kristo. Abenshi twita abahanuzi ni abantu badafite guhugura mu ijambo. Abenshi bakoresha amarangamutima gusa.

3. Abigisha: Abaroma. (12:7; 1 Cor. 12:28; abefeso 4:11) Abigisha babereyeho kwigisha abandi ukuri kuri mu ijambo ry’Imana kugirango basobanukirwe kandi bagere ku kigero cy’ubukure. Aba bakorera mu Itorero kandi bafasha abakristo gukura mu bumenyi bw’ijambo.

4. Abavugabutumwa : ( Abefeso 4:11) : Uyu ni umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugirango abantu bizere kandi bakizwe ibyaha byabo. Aba bakorera cyane hanze y’Itorero ariko bazana abo bahinduye mu Itorero kugirango barerwe.

5. Abungeri: (Abefeso. 4:11) Aba nabo Imana yashyiriyeho kurera, kurinda, kuyobora no kugaburira umukumbi wa Kristo. Aba bagereranwa n’ ababyeyi mu mwuka. Nibo banarera indi mihamagaro yose. Nk’uko Pawulo yabivuze, iyi mihamagaro ibereyeho kugirango itume itorero rituganyirizwe gukora umurimo w’Imana kandi rikure rigere ku kigero cya Kristo.

Nifuza ko twaza kungurana ibitekerezo kuri buri umwe muri iyi mihamagaro. Mutange ibitekerezo byanditse mwibanda kubyo mubona byafasha Itorero ryo mu gihe cyacu guhagarara neza mu muhamagaro waryo.

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza