Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Imiryango yegetseho
Imiryango yegetseho

Ibyakozwe n’Intumwa 16:25-26 "Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva. Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka".

Inzugi zose ntabwo zikingishije iminyururu y’ibyuma. Hari inzugi zegetseho ariko zisa n’izikinze. Iyo uruhagaze inyuma ugira ngo ntirukinguka ariko iyo usunitse umenya ukuri". Benshi bagarukira inyuma barebesheje amaso bake nibo basunika.

Kwizera n’ukurenza ibyo amaso areba ugasunika. Kandi nta rugi rutakinguka rusunitswe. Biterwa n’usunika n’intwaro asunikisha.

Pawulo na Silasi basunikishije isengesho, kuramya no guhimbaza n’Ijambo. Icyakurikiyeho n’uko iminyururu yumvise ikarekura! Wari uzi ko inzugi zikuzitiye zegetseho?

Ndakwifuriza gusunika urugi ruri imbere yawe!

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza