Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Impundu ziracyavuga iwanyu!
Impundu ziracyavuga iwanyu!

Zaburi 30:6 - (...)Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga.

Hari igihe umuntu yisanga mu buzima bw’amarira, ijoro ry’akabaro, ry’agahinda, ryo kwiheba, ijoro ryanga guca. Mu minsi ishyize naganiriye n’umuntu ambwira amajoro afite muri iyi minsi arangwa no kurira, agahinda, kwiheba, etc. Ntabwo asinzira...ntabwo atekanye.

Kuri bamwe iki ni cya gihe wibaza ngo koko nzakira iyi ndwara? Nziga amashuri ndangize? Nzabona akazi? Nzakora ubukwe? Nzongera mbone umuntu unkunda?...n’ibindi nk’ibyo!

Ndahamya ko Dawidi yandika iyi Zaburi yari mu bihe bisa n’ibyo.

Hari amasomo nakuye muri iyi Zaburi:

1) Ibigeragezo urimo n’iby’igihe gito. Bityo ntubyitwaremo nk’aho ari bwo buzima uhoramo.

2) Ibuntu byose bitangira nabi siko birangira nabi.

3) Mu bigeragezo byose ucamo, ni ngobwa kwizera Imana.

4) Uzemere kurira kuko birasanzwe, ariko ntuzemerere amarira kukubuza kubona Imana.

5)Nyuma yo kubabazwa, hakurikiraho amashimwe. N’ubwo ijoro ry’amarira ryaba rirerire cyane, iherezo igitondo cy’ibyishimo kiraza. Abariraga ejo none baracecetse kd abarira none ejo bazahozwa. Matayo 5:4 - Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa.

Wikwiheba. Haracyari igitondo cyo kwishima. Amahirwe yo kuvuza impundu akuri hafi!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza