Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Indwara y’umutima n’umutima
Indwara y’umutima n’umutima

Yeremiya 17:9 - Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?

Ejo hashiize natangiye kuvuga ku ijambo nise ngo " IKIBAZO CY’UMUTIMA NIWO MUTIMA W’IKIBAZO"

Nk’uko nabibaseranije uno munsi ndakomeza kuri iriya nyigisho. Iri joro umutima wanjye wababajwe no gusoma inkuru y’umuntu nzi cyane wanditse ku rubuga rwe rwa Facebook avuga agahinda kari mu mutima we yatewe n’ikibazo afitanye n’umuntu baherutse gushakana mu myaka itatu ishyize.

Kimwe mu byigisho nakuyemo n’uko imitima irwaye umutima. Dore bimwe mu bintera kuvuga ibyo: Iyo imitima iba mizima, Jenoside ntiyarikuba mu Rwanda. Uno munsi urebye abantu bicwa n’impfu zikomoka ku kibazo cy’umutima usanga aribo benshi ku bicwa n’impfu zisanzwe.

Urebye abantu bagwa mu mpanuka bazira abashoferi basinze, urebe abanduzwa n’abandura SIDA kubera ikibazo cyihishe mu mitima, abica abo bashakanye kubera ikibazo cy’umutima kibihishemo. Uretse abapfa, gerageza utekereze imibanire y’abashakanye muri iki gihe, imibanire y’abavukana, imibanire y’abana n’ababyeyi, amakenga abantu bagendana, amazimwe ari mu miryango no mu baturanyi, umwiryane, gukekana amarozi, inzangano, ishyari, irari,..

Muri make "Société" yose ifite ibibazo bikomoka ku mutima. Twakemura ikibazo cyihishe mu mitima y’abantu igihugu cyakira, abapolisi basinzira, abacungagereza baruhuka, abaganga barara izamu bagabanuka, ibikorwa by’iterambere byabona amafaranga, amashuri, imihanda...byakubakwa!

Mu gihe cye, Umuhanuzi Yeremiya ati "Umutima urarwaye". Nasanze urwishe ya nka rukiyirimo. Fata uyu munsi usengere indwara yihishe mu mutima wawe cyangwa mu mutima w’uwo uzi.

Murakoze cyane.

Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza