Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » INSHINGANO 3 ZIKOMEYE ITORERO RIGOMBA KUBAHIRIZA
INSHINGANO 3 ZIKOMEYE ITORERO RIGOMBA KUBAHIRIZA

Iyo nitegereje imibireho y’abanyetorero nibaza niba bose bazi inshigano zikomeye Itorero rifite mu isi arizo:

1) Gushaka abarimbuka, kubahindura, kubabatiza no kubigisha. Aya ni amwe mu magambo akomeye Yesu yavuze ubwo yasobanuriraga abantu icyamuzanye mu gihe yatangiraga umurimo we ku Isi agira ati "Naje gushaka abazimiye" (Luka 19:10). Ni nayo magambo yasorejeho ubutumwa, ubwo nyuma yo kuzuka yiyeretse abigishwa akababwira ngo "Mugende mwamamaze ubutumwa ku byaremwe byose, mu babatiza, mu bigisha kubaha amategeko yanjye" (Mariko 16:15; Matayo 28:18-19);

2) Gukuza abizera mu mwuka binyuze mu kubaka ubusabane bwabo n’Imana. Ibi bigerwaho biciye mu buzima bwushinze imizi mu ijambo (Yosuwa 1:9), buhora mu masengesho (1Abatesalonike 5:17), buhamya buri munsi kandi buyoborwa n’umwuka ( Gal 5:17);

3) Ibikorwa by’urukundo no gufasha. Yesu yaranzwe n’urukundo no kugirira abantu impuhwe. Itorero rirasabwa kugaragaza urukundo aho rikorera (Yakobo 1:27).

Waba wibuka neza ko inshigano z’Itorero ari inshigano zawe? Itorero ntabwo ari inyubako, Itorero ntabwo ari amazina atandukanye turyita, Itorero ntabwo ari iry’abariyobora, usanga rimwe na rimwe baryitirirwa ngo kwa "runaka"...Itorero n’umubiri wa Kristo kandi uri urugingo rw’uwo mubiri.

Hagarara mu mwanya wawe ukore inshigano zawe. Ntabwo uri indorerezi. Uzabazwa uburyo wakoresheje italanto wahawe.

Dr. Fidele Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza