Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Inshingano yacu ikomeye : Gusengera Abatuyobora
Inshingano yacu ikomeye : Gusengera Abatuyobora

1 Timoteyo 2:1-3 - Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, ariko cyane cyane Abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.

Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu.

Nifuje none kwibutsa abakristo imwe mu nshigano ikomeye badatindaho: gusengera abayobozi babo mu gihugu.

Nashimishijwe n’amagambo 3 akomeye ya Pawulo nize muri kiriya cyanditswe:

1) Gusengera abayobozi ni umurimo ubanziriza indi : "mbere ya byose" Kandi "cyane cyane";

2) Ni umurimo wagutse kandi ufite umumaro ukomeye.

3) Amasengesho dukora ku bayobozi ajyana no gushima ku bwabo.

Nyuma yo gutekereza cyane ( meditation) kuri iki cyanditswe, nasanze Abakristo tugomba gusubira mu nshigano yacu y’ibanze. Dore zimwe mu mpamvu:

- Abayobozi n’abantu Imana ikoresha cyane mu kugeza umugisha ku batuye igihugu bose. Ushaka ko amasengesho yawe agira ingaruka nziza ku banyarwanda bose, witoze gusengera abayobozi bawe. Urugero: ushaka ko abarwayi bitabwaho, ibuka uruhare ubuyobozi bwiza bubifitemo, ushaka ko abana batari mu mashuri bahabwa amahirwe yo kwiga,...usengera abashomeri cyangwa abatishoboye...ibuka uruhare rw’abayobozi mu gusubizwa kw’amasengesho yawe.

- Bafite uruhare runini mu ivugabutumwa dukora. Ahari ubuyobozi bubi gusenga no kuvuga ubutumwa ntibikunda. Nta hantu na hamwe ku Isi umuntu atangira Itorero ubuyobozi butabigizemo uruhare runini. Ubuyobozi bushobora kubinaniza cyangwa bugatuma bikunda. Kubera iyo mpamvu, dufite inshigano yo kubasengera kugirango umurimo dukora ukomeze ugende neza.

- Bafite uruhare runini mu mutekano n’amahoro dushaka. N’ubwo twemera cyane ko amahoro n’umutekano bitangwa n’Imana, twemera na none ko ikoresha abantu. Kubera izi mpamvu n’izindi ntavuze, dufite impamvu ninshi zo gusengera abayobozi no gushima ku bwabo. Ni imwe mu nshigano zikomeye Abakristo bazabazwa. Ni nayo dusabwa cyane gukora kuko tutayikoze nta wundi wayikora.

Uno munsi usengere nibura abayobozi 3 ubavuga mu mazina, ubasabira umugisha.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza