Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Intwari twizihiza kuri Pasika
Intwari twizihiza kuri Pasika

1 ABAKORINTO 5 : 7 (...) koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo.

Ndacyavuga KRISTO nka Pasika twizihiza. Uyu munsi nshimishijwe no kumuvuga nk’Intwari isumba y’ikirenga, isumba zose!

Ubundi buri muryango, buri bwoko, buri gihugu, buri mugabane havugwa intwari. Nibyo mu miryango dukomokamo zirahaba, mu Rwanda tugira umunsi wo kwizihiza intwari kandi birakwiriye. Ku mugabane w’Africa tugira intwari zaharaniye ubwigenge. Abirabura bo muri America bafite amazina akomeye nka Martin Luther King. Mu Buhinde bafite abitwa Ghandi.

Ariko muri abo bose nta ntwari iri ku rwego rw’uwo twizihiza kuri Pasika.

Hari ibintu bidasanzwe byanteye kongera kurata ubutwari bwe harimo ko:

- Niwe wenyine mu bantu wari ufite inkomoko y’Ubumana. Izindi ntwari n’abantu!

- Niwe wenyine mu bavutse wakoze imirimo y’indashyikirwa. Yahize bose. Abandi bakoze iyo bashoboye.

- Niwe watanze igitambo kitagira inenge. Cyemewe n’ijuru kubwo gucungura amoko yose, imiryango yose. Abandi baharanira uburenganzira bw’ahantu hato, bw’abantu bake!

- Niwe wigishije inyigisho zahinduye amatwara mu Isi hose. Abandi batanga inyigisho zisaza!

- Niwe wenyine wakunze bose harimo n’abanzi be. Izindi ntwari zihangana n’abanzi mu bikorwa no mugambo. Naho Yesu yaranzwe no gukunda Abanzi be no kubasabira!

- Niwe mucyo umurikira ahatabona. Abandi bahuye n’umwijima.

- Niwe wabaye inshungu y’abatuye Isi bose. Abandi bose bafatwa nk’intwari bakoreye mu mbibi za bugufi.

- Niwe Nzira (He is The Way). Ntabwo ari imwe mu nzira!

- Niwe rugero. Ntabwo ari umwe mu ngero!

- Niwe muhuza...Si umwe mu bahuza!

- Niwe Mwami w’Abami. Si umwe mu bami!

- Ni we Banze ryo Kwizera kd niwe ugusohoza. Ntabwo ari umwe mu bo kwizerwa!

- Niwe Pasika Yacu. Ntagira mugeri! Ngiyo Intwari ya Pasika! NIYO NJYE NGENDANA ITEKA!

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza