Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Isezerano rikomeye mu buzima bwawe
Isezerano rikomeye mu buzima bwawe

Luka 2:25 -30 I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga ihumure ry’Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we.

Yari yarahanuriwe n’Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w’Umwami Imana.

(...)Simiyoni aramuterura ashima Imana ati (...) Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe.

Maze gusoma inkuru ya Simiyoni nize ibintu byinshi bijyanye n’isezerano buri wese afite ryo guhura n’Imana:

1. Simeon yahawe Isezerano rikomeye ryo guhura na Yesu. Waba uzi ko iryo sezerano ryiza nawe ari iryawe!

2. Simeon yakoreye iryo sezerano iminsi ye yose (umukiranutsi witondaga). Hari icyo ukora kubw’iryo sezerano?

3. Yamenye ko guhura na Yesu ari yo ntego ye y’ubuzima. Nicyo cyatumye abwira Imana ati noneho wansezerera kuko icyo nari mbereyeho nkigezeho! Mbese waba uziko guhura na Yesu ari yo ntego y’ubuzima?

4. Simiyoni yabaye maso mu Mwuka ku buryo yashoboye gutandukanya uruhinja (Yesu) yari afite mu maboko n’izindi mpinja bamuzaniraga mu rusengero. Waba uri maso ku buryo umenya igihe Yesu akuri hafi?

5. Guhura na Yesu kwazaniye Simiyoni ibyishimo n’amashimwe ahoraho. Mbese nawe byakuzaniye ibyishimo?

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza