Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Isomo Bishop Dr Fidèle Masengo yakuye mu gikorwa cyo (...)
Isomo Bishop Dr Fidèle Masengo yakuye mu gikorwa cyo kumurika igitabo cye yarikubiye mu ijambo ry’Imana

Nk’uko yari yabitangaje mu minsi ishize, kuri iki cyumweru tariki 1 Gicurasi 2016, nibwo Bishop Dr Fidèle Masengo, umushumba w’itorero Foursquare Gospel Church yakoze igikorwa cyo kumurika igitabo cye yise ‘’Intimacy with God.’’ Nyuma y’iki gikorwa nibwo yashyize hanze imvamutima ze ashingiye kuburyo yakozwe ku mutima n’ibyo yabonye mu gitaramo cye.

Mu ijambo ry’Imana yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nk’uko asanzwe abigenza buri gitondo abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ndetse no ku zindi mbuga nkoranyambaga, yongeye gushimangira akamaro ko kugira inshuti ndetse n’impamvu ari iby’igiciro kuyikomeraho kimwe no gushimangira ubuvandimwe.

Ijambo yifashishije riboneka muri Zaburi 133:1 - 3 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka. Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, Ko abavandimwe baturana bahuje! Bimeze nk’amavuta y’igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe, Agatembera mu bwanwa, Mu bwanwa bwa Aroni, Agatembera ku misozo y’imyenda ye. Kandi bimeze nk’ikime cyo kuri Herumoni, Kimanukira ku misozi y’i Siyoni, Kuko aho ari ho Uwiteka yategekeye umugisha, Ari wo bugingo bw’iteka ryose".

Bishop Dr Fidèle Masengo aragira ati ‘’nyuma y’umuhango twari dufite ejo wo kumurika igitabo, nifuje kubatura iyi zaburi.’’ Aya akaba ari amwe mu masomo yongeye kwiga by’umwihariko nk’uko yayatekereje ku magambo ari muri iriya Zaburi akomeye.

Ibintu 4 yize ashingiye kuri iri jambo nawe akwibutsa:

1) Ubutunzi bukomeye ufite ni inshuti. Umuntu abuze inshuti aba ari mu kibazo. Umuntu agize inshuti aba akomeye. Satani azi agaciro k’inshuti kandi arazirwanya. Niyo mpamvu kubana kwiza kw’abavandimwe bidakunze kubaho. Benshi babana nabi kandi atari byo bifuza. Bake nibo bagira amahirwe yo kubana neza n’abantu.

2) Inshuti ntacyo wazinganya. Birenze uburyo umuntu yabisobanura. Dawidi avuga inshuti nziza yabigereranije n’amavuta y’igiciro yakoreshwaga mu kwimika abatambyi n’abami. Yanabigereranije n’Ikime cyo ku musozi wa Herumoni. Ibi byombi byabagaho gake kandi bigahuruza abantu!

3) Kubana kwiza kw’inshuti ni umwe mu migisha ikomeye Imana itanga. Abantu bisanga mu bibazo cyangwa mu birori ari bonyine bazi neza agaciro ko kubana n’inshuti.

4) Uretse abantu, n’ibihugu biha agaciro kubaka ubucuti. Niyo mpamvu bishyiraho aba "Ambassadors" na Ministeres zibishinzwe. Nawe zirikana inshuti kandi wihe intego yo kuzishaka.

Ubutumwa bw’iki gitondo abusoza yongera gushimira inshuti zae kubw’igikorwa bagezeho ku munsi w’ejo. Ati’’Ibyiza byinshi biri imbere!’’

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza