Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Iyo uhuye n’Imana
Iyo uhuye n’Imana

Itangiriro 16:7 - Marayika w’Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y’isoko yo mu nzira ijya i Shuri.

Itangiriro 16:11 - Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati"Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe. Itangiriro 16:13 Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati"Uri Imana ireba." Ati"Mbese Indeba nayiboneye na hano?"

Ubuzima bwa Hagari n’uburyo yahuye n’Imana bwanyigishije byinshi birimo ibikurikura:

1) Imana yamuvuze mu mwirondoro we wose. Ubundi Aburahamu na Sara bamwitaga umukozi. Ariko Imana imuhamagaye imuvuga mu izina, inavuga n’umurimo yari ashinzwe ( ndetse na statut social). Ntawe itazi. Nawe irakuzi.

2) Mu gihe we yari yihebye, abona urupfu, Imana yabonaga umugambi imufiteho. Ntawe itagiraho umugambi mwiza.

3) N’ubwo yari umujakazi ndetse n’umunyamahanga usuzuguritse, Imana yavuganye nawe nk’uko yavuganaga na Aburahamu na Sara. Ntabwo ivangura.

4) Imana yamuhaye isezerano rikomeye: Umwana w’umuhungu azabyara, amazina, isezerano ry’ibyo izakoresha uwo mwana. Ntawe itagirira isezerano.

5) Hagari yamenye ko Imana imureba. Iyo uhuye n’Imana umenya ko ikwitaho. Nawe irakureba.

Mugire umunsi mwiza mwese! Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza