Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » KIRAZIRA MU MASENGESHO
KIRAZIRA MU MASENGESHO

’’ ’Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo"

Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

" ’Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa". Matayo 6:5 -7

Nsoma iyi mirongo nasanze no mu masengesho haba "Kirazira". Yesu yigisha abigishwa gusenga yabanje kubabwira za "Kirazira" mbere yo kubatoza uburyo bagomba gusenga.

Kirazira ya mbere ni ukwirinda uburyarya mu misengere. Abafarisayo basengeraga mu masinagogi, bajyaga mu ruhame ndetse bagasengera aho inzira zihurira (ni nko gusengera muri rond point ya Kimihurura cg Kacyiru). Bene iyi misengere yorora uburyarya. Umuntu avuga amasengesho ku munwa ariko atamuvuye ku mutima. Ni ukwifotoza no kwemeza abantu. Kubera iyo mpamvu, uwayasenze agororerwa n’abantu.

Kirazira ya kabiri ni amagambo abantu bakoresha. Gusubira mu magambo. Abafarisayo nibo batangiye gusenga amagambo asubirwamo kenshi. Amasengesho umuntu yatojwe gufata mu mutwe...Ngo ndakuramutsa...

Amasengesho Imana yishimira arangwa n’ibintu bikurikira :

1 ) Agamije kumvwa n’Imana aho kwemeza abantu. ANA yarayasenze bucece kugeza ubwo Imana imwumviye.

2) Agusha ku ntego kandi agira umwihariko wa nyirayo. Si amasengesho rusange...Si "recitation".

3) Akorerwa mu mwiherero. Buriya amasengesho nyayo si ariya dukorera mu rusengero cyangwa mu gikundi cy’abantu. Nushaka gusenga neza injira mu cyumba...ugifunge!

4) Ashingira ku Ijambo ry’Imana. Ntabwo ari amarangamutima! Itoze gusoma ijambo, uraba witoza kuba umunyamasengesho.

Niba gusenga uri wenyine bigutera imbeho ku buryo wumva ugomba kwisunga abandi ngo bagushyushye...ndagusaba kwifubika amashimwe y’ibyo Imana yakoze, ukikingirana mu cyumba cyitwa Ijambo ryayo. Ibyo birahagije ko uba umunyamasengesho ukomeye.

Mugire umunsi mwiza mwese.

Dr. Fidele Masengo Foursquare Gospel Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza