Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Kristo Pasika yacu (2)
Kristo Pasika yacu (2)

1 Abakorinto 5 : 7 Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo.

Nyuma yo gusaba ko abakurikirana iyi nyigisho ya Pasika basoma igice cya 12 cy’Igitabo cyo Kuva, ntangiye noneho inyigisho mu buryo bwimbitse.

Nashimishijwe n’ubutunzi bwa kiriya gice aho Imana yatangaga Itegeko rya Pasika ndetse n’amabwiriza agenga ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ubundi Pasika yavuye mu Ruheburayo " Pei-Samekh-Cheit" ryaje kuva mo " Pesach " risobanura ijambo ryo mu cyongereza "Passover" bivuga "kurengana" cg "kunyurwaho". Ryavugaga ko inzu y’uwasize amaraso y’umwana w’intama ku miryango yagombaga kurengwa mu gihe Malaika yicaga imfura zo mu Giputa.

Ubundi Pasika ya Mbere yaranzwe no kubaga umwana w’intama. Iki cyari ikimenyetso gikomeye gisura gucungurwa binyuze mu maraso ya Yesu, kurukoka, kuva mu maboko y’umurimbuzi.

Nyuma yo kwiga kino cyanditswe nongeye kwibutswa ukuntu Yesu ariwe mutima wa Bibiliya, naho Pasika ikaba umutima w’agakiza kacu.

Nasanze umuntu akuye Yesu muri Bibiliya ihinduka igitabo gisanzwe kd Pasika ikuwe mu gakiza, ubukristo buhinduka idini!

Ikibabaje n’uko abantu benshi bajya batunga Bibiliya umwaka izira Yesu. Bakamwibuka kuri Pasika. Abandi batunze ubukristo buzira Pasika ariko iyo bigeze muri iki cyumweru baramwibuka! Nabaye Anvers mu Bubiligi aho urusengero runini rujya rumara umwaka rufunze kubera ko abantu bataza guterana ariko byagera kuri Pasika ibihumbi bikahabyiganira!

Niba umaze umwaka udafite Kristo ariko ukaba umwibukijwe n’icyumweru cy’amashami cg cya Pasika urambabaje!

Ufate umwanya utekereze kuri aya magambo, urasanga bitangaje! Fata ingamba yo kugendana Pasika aho uri hose! Kristo niwe Pasika yacu!

Mugire ijoro ryiza!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza